Imvune Lague yaraye igize iratuma atongera kujya mu kibuga mbere y’amezi 6

3,832
Kwibuka30
Byiringiro Lague ntiyashimwe n'ikipe yari yerekejemo mu Busuwisi - Kigali  Today
Nyuma y’uko agize imvune ku munsi w’ejo ubwo Amavubi yakinaga n’ikipe ya Harambe stars ya Kenya, Abaganga batangaje ko Lague Byiringiro agomba kumara amezi ari hagati y’atatu n’atandatu adakandagira mu kibuga.

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ na APR FC, Byiringiro Lague, wakomerekeye mu mukino u Rwanda rwaraye runganyijemo na Kenya igitego 1-1, azamara hagati y’amezi atatu n’atandatu adakina ndetse azajya yambara ’casque’ imurinda mu isura mu gihe ari mu kibuga.

Byiringiro Lague wari wabanje mu kibuga mu mukino wa kabiri w’u Rwanda mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, yavuyemo ku munota wa 27, asimburwa na Meddie Kagere nyuma yo gukubitwa inkokora mu maso n’umukinnyi wa Kenya.

Kwibuka30

Amakuru dukesha IGIHE aravuga ko uyu mukinnyi yahise ajyanwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe ndetse yakomeretse bikomeye.

Nubwo yagaruka mu kibuga azajya yambara casque byibuze mu gihe cy’imyaka ibiri yose.

Abaganga bakomeje bavuga ko Byiringiro Lague azamara hagati y’amezi atatu n’atandatu adakina ndetse nakira azajya akina yambaye ’casque’ imurinda mu maso byibuze mu gihe cy’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi w’imyaka 21 amaze iminsi ari mu bakinnyi umutoza Mashami Vincent yifashisha mu Ikipe y’Igihugu ndetse ni we wahesheje u Rwanda intsinzi ruheruka ubwo rwatsindaga Mozambique igitego 1-0 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 wabaye muri Werurwe uyu mwaka.

Leave A Reply

Your email address will not be published.