Abarimu babaye indashyikirwa bazajya batoranywamo abayobozi b’amashuri.

9,736
Kwibuka30

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB), cyagaragaje ko abarimu b’indashyikirwa mu myaka itandukanye ko ari abageni batoranywamo abayobozi b’amashuri.

Sitati nshya y’abarimu yasohotse ku wa 16 Werurwe 2020 by’umwihariko n’amabwiriza ya Minisitiri agenga uburyo bwo guhitamo abayobozi b’amashuri, ko bizajya bishingira ku bunararibonye n’ibikorwa by’ubudashyikirwa by’umwarimu.

Dr Ndayambaje Irénée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB), mu kiganiro kihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, yahamije ko uburyo bwo guhitamo abayobozi b’amashuri butazongera gushingira kugukora ibizamini.

Ati: “Bizashingira ku bunararibonye abarimu bashaka kuba abayobozi b’amashuri bafite, icya kabiri bizanashingira ku makuru yagaragaje binarenze kwigisha abanyeshuri ngo batsinde ahubwo bikanajya no mu bindi bintu umuntu yakwita ko ari udushya tugamije guteza imbere uburezi n’abo ayobora muri rusange.”

Umwalimu wahembwe nk’indashyikirwa

Dr. Ndayambaje agaragaza ko ari yo mpamvu abarimu b’indashyikirwa bakwiye gukora uko bashoboye bakarangwa n’udushya.

REB ishishikariza abarimu b’indashyikirwa gukomeza urwo rugendo kuko ngo ni byo bizatuma babarambagizamo abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Ni urugendo REB ivuga ko rwatangiye, rugamije ko uwitwa umuyobozi w’ishuri arenga kuba umuntu watsinze ikizamini ahubwo udushya yakoraga nk’umuntu ku giti ke, bishyirwe mu kigo k’ishuri ndetse no mu kigo ke habe ari ho ibindi bigo by’amashuri biza kwigira ibyo guhanga udushya mu burezi.

Kwibuka30

Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa REB, amara impungenge abarimu b’indashyikirwa.

Ati: “Turabamara impungenge, niba hari abagiye baba indashyikirwa mu myaka yashize bakavuga bati byarangiriye ahongaho, oya ahubwo ni umwanya wo gukomeza, abantu bagakora. Ni umwanya wo gukomeza kwimenyekanisha ndetse no gukora ibyo bakoraga bitewe nuko ari abageni tuzajya turambagizamo abayobozi b’ibigo by’amashuri”.

Ingabire Patrick, umwarimu wigisha mu ishuri ribanza rya Mwiko mu Murenge wa Kinoni, Akarere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, yabaye indashyikirwa ku rwego rw’Intara agasaba ko indashyikirwa zahabwa inshingano zo kuyobora ishuri.

Ati: “Nabaye indashyikirwa ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru ariko uburyo bwo gutoranya abayobozi b’amashuri usanga twe bataduha izo nshingano. Niba ntsindisha nkagira udushya nkora, ari na byo biherwaho ngirwa indashyikirwa kuki tutahabwa inshingano zo kuyobora ishuri?”

Kwizerimana Jean d’Amour, ni indashyikirwa ku rwego rw’Akarere, yigisha ku ishuri ribanza rya Bugamba, Umurenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yibaza impamvu umwarimu aba indashyikirwa ku rwego rw’Akarere, ariko ngo harambagizwa abayobozi b’amashuri ababishinzwe ntibahere ku barimu b’indashyikirwa.

Ati: “Inzira twanyuzemo tukaba indashyikirwa, twifuza ko natwe dukwiye guherwaho tugahabwa inshingano zo kuyobora ibigo by’amashuri.”

Kuradusenge Théophile, na we ni umwarimu w’indashyikirwa wigisha mu Rwunge rw’Amashuri ya Rusekera mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Avuga ko ibishingirwaho umwarimu agirwa indashyikirwa bihagije kuba yagirwa umuyobozi w’ishuri bityo akarizanamo udushya agatanga umusanzu mu iterambere ry’ikigo k’ishuri.

(src:Imvaho)

Leave A Reply

Your email address will not be published.