Abarimu barasaba kongererwa inguzanyo idasaba ingwate bahabwa n’Umwalimu SACCO

8,245
Abarimu barasaba kongererwa inguzanyo idasaba ingwate bahabwa n’Umwalimu SACCO 

Abanyamuryango ba Koperative y’abarimu yo kubitsa no kugurizanya Umwalimu SACCO bavuga ko hari byinshi bungukiye muri iyi koperative ariko bifuza ko inguzanyo bahabwa badasabwe ingwate yakongerwa kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Ni icyifuzo bagarutseho ubwo bari mu Nama ya 24 y’Inteko Rusange isanzwe ya Koperative Umwalimu SACCO yateraniye i Kigali uyu munsi ku wa 25 Werurwe 2022.

Bagaragaza ko bahabwa inguzanyo hakurikijwe umushahara bahembwa ariko nanone ntirenge amafaranga y’u Rwanda miliyoni 3,5 kuko mu gihe hari ukeneye irenze iyo bisaba ko atanga ingwate.

Gasigwa François Xavier wo mu Karere ka Nyagatare, waje ahagarariye abarimu bo mu Murenge wa Katabagemu yavuze ko igihe cyose umuntu ashakiye inguzanyo ayibona kandi ibyo bituma abanyamuryango biteza imbere, ariko bifuza ko iyo bahabwa idasaba ingwate yakongerwa.

Yagize ati: “Kugeza ubu bitewe n’ubushobozi cyangwa aho umwarimu ageze mu mushahara we, icya mbere yifuza ni uko yajya abona inguzanyo yigiye hejuru ishobora kuba yamukemurira ibibazo bishoboka byose, kuko mu mategeko yo gutanga inguzanyo ubungubu bareba ku mushahara ariko nanone warenza miliyoni 3,5 ukayitangira ingwate, abanyamuryango rero bifuza ko iyo ngwate yavaho. Niba ukeneye miliyoni 5 ushobora kuyishyura ku mushahara wawe bakaba bayaguha nta yindi ngwate utanze”.

Umuhoza Lucie uhagarariye abarimu mu Murenge wa Manyagiro mu Karere ka Gicumbi, yagize ati: “Turashaka ko bazamura inguzanyo hagashakwa n’uburyo abarimu babonerwa  ingwate; Umwalimu SACCO ukagira imishinga wakorana na yo yakwishingira abarimu kugira ngo bashakirwe ingwate [..]. Kugira ngo nk’umwarimu wo mu mashuri abanza abone miliyoni 10 yakoresha mu mishinga byamusaba ingwate ndende kandi atashobora kubona”.

Kayiranga Desiré uhagarariye abarimu mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi we yagarutse ku nguzanyo ihabwa abakinjira mu kazi kuko umushahara wabo uba ukiri hasi cyane bigatuma n’inguzanyo bahabwa iba iri hasi.

Ati: “Niba umwarimu ahembwa amafaranga ibihumbi 47 ahabwa amafaranga makeya y’inguzanyo atageze no kuri ziriya miliyoni 3,5 zitangwa nta ngwate. Nibura abonye ingwate mu bigega by’ubwishingizi byamufasha kubona inguzanyo itubutse”.

Abanyamuryango bishimira inyungu babona muri koperative ariko bifuza ko bajya bahabwa ubwasisi nk’uko bigenda ku yandi makoperative.

Uwambaje Laurence Umuyobozi Mukuru w’Umwalimu SACCO yagaragaje ko hakiri imbogamizi zituma inguzanyo idatangirwa  ingwate itongerwa.

Yagize ati: “Inguzanyo ziratangwa ariko zose si ko zigaruka, iyo tugiye gufata icyemezo cyo gushyiraho ingwate ni uko tuba twabanje kureba ko za nguzanyo zitagaruka. Iyo urebye mu nguzanyo zifite ubukererwe zigera kuri 2,6% izidatangirwa ingwate usanga ari zo nyinshi cyane. Ntitwahera kuri iyi mibare ngo twongere inguzanyo zidatangirwa ingwate kandi tubona ko ari ho hari ikibazo”.

Comments are closed.