Abasaga 500 bashoje amasomo yabo muri Kaminuza y’Abapoloso mu Rwanda

864
kwibuka31

Kuri uyu wa gatatu , tariki ya 21 Gicurasi 2025 Kaminuza y’Abaporotesitanti mu Rwanda (PUR) yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 573 barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’amasomo y’inyongera (postgraduate).

Ni ibirori byabaye ku nshuro ya 12 i Huye ku cyicaro cy’iki Kaminuza.

Mu butumwa bwe Rev.Dr.Pascal Bataringaya yasabye abarangije amasomo yabo kurema ubuyobozi bwiza buganisha ku iterambere rirambye.

Ati” Mugiye mu muryango munini mujye mwita kunyigisho za tewolojiya ,mu gukemura amakimbirane no guharanira amahoro nk’uko biri no mu ntego z’iyi Kaminuza ya Gikiristu.”

Yongeyeho kandi ati ”Ni mwe ba Ambasaderi b’iyi Kaminuza mugende muyihagararire mukomera ku ndangagaciro za Gikirisitu mukoresha ukuri, kandi murema udushya, bizabafasha mu buzima bwanyu.”

Bataringaya yongeyeho ko ubumenyi batahanye bugomba kubafasha gukora icyateza imbere buri wese, aho yagize ati” Ubwenge, ubushobozi mukuye muri iyi Kaminuza bizabafasha kubaka ubuzima bwanyu bw’ejo hazaza ariko na none bizanabafashe kubaka urusengero rw’ejo hazaza n’umuryango nyarwanda.

Yakomeje agira ati”Mutangiye urugendo rw’ubuzima Imana ikomeze kubafasha kubera urugero rwiza sosiyete, igihugu n’isi yose muri rusange.”

Umwe mu banyeshuri bahagarariye abandi Redempt Ineza Mahoro yashimiye abarezi, ababyeyi inshuti n’abavandimwe bababaye hafi mu rugendo rw’amasomo yabo aho yagize ati: ”Urugendo rwo kwiga ntitwarutangiye ku bwacu kandi ntiturusoje ku bwacu ahubwo twabifashijwemo n’aba bose mubona. Mwarakoze cyane kutuba hafi.”

Mahoro yakomeje ashimira abarezi n’abayobozi ba Kaminuza ati” Barezi, bayobozi bacu mwarakoze ku bwitange bwanyu kuko twabonye icyo twari dukeneye cyose, atari ubumenyi gusa ahubwo mwaduhaye n’indangagaciro muraturera dukura neza.”

Mu banyeshuri barangije, umubare munini ni Abanyarwanda, hakabamo n’Abarundi batatu, Abanyanigeria babiri, batandatu bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) n’umwe wo muri Sudani y’Epfo.

Ibi birori byitabiriwe n’abarimo umuyobozi w’ikirenga wa PUR ,Rev.Dr.Pascal Bataringaya , umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange ,umuyobozi wungirije wa PUR, Prof.Dr. Ojedokun Olukayode OLUWOLE ababyeyi n’inshuti z’abasoje amasomo yabo n’abandi.

(Src:Kigalitoday)

Comments are closed.