Abasaga ibihumbi 4 bashoje amasomo y’imyuga basabwa kujya guhanga imirimo


Guverinoma y’u Rwanda yagaragarije abanyeshuri 4 562 barangije amasomo yabo mu mashami atandukanye mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga, Tekinike n’Ubumenyingiro, (RP) ko nubwo bafite igihamya ko basoje kwiga, ariko ari intangiriro y’urugendo rw’ubumenyi no guhanga udushya ku murimo.
Ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente, kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gucurasi 2025, ubwo yari yitabiriye ibirori by’abasoreje amasomo yabo y’Imyuga, Tekinike n’Ubumenyingiro.
Minisitiri Ngirente yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira abakiri bato ku isoko ry’umurimo bazanye ibitekerezo bishya bizafasha mu iterambere ry’igihugu mu byiciro bitandukanye haba mu buhinzi,ubwubatsi, amashanyarazi n’ibindi.
Yabibukije ko Isi ya none igendera ku muvuduko uri hejuru mu ikoranabuhanga bityo kuba basoje amasomo ari intangiriro yo gukomeza kwiga.
Yagize ati: “Isi igezweho isaba gukomeza kwiga no kwiyungura ubumenyi. Musabwa gukomeza kwiga no kongera ubumenyi kugira ngo muhore mupigana kuko kwiga ntibirangiye ahubwo ni itangiriro y’urugendo rurerure rw’ubumenyi, udushya no kwihesha agaciro. Mukoreshe ubuhanga kugira ngo muhindure kandi mutange umusanzu mu iterambere ry’Igihugu.”
Minisitiri Ngirente yavuze ko ubumenyi bakuye mu ishuri bazatanga umusanzu ufatika mu kurema ibisubizo, iterambere ry’ubukungu no guhanga amahirwe mashya.
Yagaragaje ko amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro yahinduye Isi mu buryo budasanzwe haba mu iterambere n’ubukungu.
Imibare itangazwa na RP igaragaza ko abanyeshuri barangije amasomo mu 2024, 70% bafite imirimo, barimo 59% bahise babona akazi mu gihe 11% bakomeje amasomo, n’abandi 18% bihangiye imirimo.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yagaragaje uburyo amashuri y’imyuga yahinduye uburezi bw’u Rwanda binyuze mu musaruro ugaragarira mu bayasoje.
Yabibukije ko bafite ubumenyi bavomye bagomba kuza gukoresha bakaba ba rwiyemezamirimo.
Yagize ati: “Uyu munsi si iherezo ahubwo ni itangiriro, mufite ubumenyi mwavomye, igihe mumaze mwiga muri RP ntabwo ari cyo kubategurira kujya mu mirimo gusa ahubwo muje kuyihanga, kuba abayobozi, abahanga udushya, munahindure sosiyete.”
Minisitiri Nsengimana yababwiye ko igihugu kibahanze amaso, bityo bakwiye kuzana ibikenewe ku isoko ry’umurimo no gutanga umusanzu mu rugendo ruganisha mu cyerekezo 2050.

Ubuyobozi bwa RP bugaragaza ko kuva ku nshuro ya mbere bashyira ku isoko abasoje amashuri mu 2018, umubare wabo umaze kwiyongeraho 58%.
Naho umubare w’abakobwa basoje amasomo y’imyuga wariyongereye uva kuri 23% wariho mu 2024 ugera kuri 29% uyu mwaka.
Comments are closed.