Abasaga ibihumbi 60 basoza ayisumbuye batangiye ibizami bya pratique

Abanyeshuri 66.958 bari hirya no hino mu gihugu biga amasomo y’Imyuga n’Ubumenyi Ngiro (TSS), Amashuri Nderabarezi (TTC), Ibararushimamibare (Accounting), Abaforomo (Associate Nursing) n’abiga ibya Siyansi batangiye gukora ibizamini ngiro.
Ni ibizamini byatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025, na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibinyujije mu Kigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Amashuri n’Ibizamini (NESA) ku kigo cya ESSA Nyarugunga TVET mu Mujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko ibizamini ngiro ari umwanya mwiza wo gusuzuma niba ibyizwe mu mashuri biba byarumviswe neza kandi bigashyirwa mu bikorwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc Irere Claudette, yagaragaje ko ibizamini ngiro bigaragaza ubushobozi bw’umunyeshuri mu bikorwa ndetse bikagaragaza ishusho ya nyayo y’ibyo ashobora kuzakora ageze hanze.
Yagize ati: “Ibizami ngiro ni ikimeneyetso kimugaragariza ko ibyo yize abyumva kandi ashobora no kubikora. Bituma bakora nk’igihe baba bari mu kazi. Niba uzaba umuforomo hari akazi kenshi kwa muganga ese witeguye kubikora?”
Irere yongeye ho ibyo bizamini ari ngombwa kuko bituma n’abarezi bamenya uruhare rwabo bakamenya koko niba abana baravomye ubumenyi uko bigomba.
Yasabye ababyeyi gufasha abana babo kugira ngo harindwe icyabahunganaya mu gihe cy’ibizamini kugira ngo hazaboneke umusaruro mwiza.
Ati: “Turasaba kubikora mu mutuzo, ababyeyi bagafasha abana kugira ngo bagere ku ishuri kare bakore ibizami badahungabanye.”
Ku ruhande rw’abanyeshuri bavuga ko biteguye bihagije gukora ibizami kandi bizeye kubitsinda.
Keza Canny na Kasamani Angel biga ibijyanye no guteka muri ESSA Nyarugunga TVET bavuga bakoze imyitozo ihagije kandi biteguye kuzagira amanota meza.
Kasamani yagize ati: “Niteguye gukora kandi nkatsinda.”
Keza na we yagize ati: “Abarimu bacu baraduteguye badufasha uko bikwiye natwe dushyiraho umwete wacu kandi twizeye gutsinda.”
Imibare ya NESA igaragaza ko mu biga imyuga n’ubumenyi ngiro, (TSS) bari gukora ibyo bizami bose hamwe ari 36.267, abakobwa akaba ari 16.136 abahungu bakaba 20.131.
Abiga mu mashuri nderabarezi (TTC) bose hamwe ni 3.829 barimo abakobwa 2.179 n’abahungu 1.650, mu gihe mu biga Ibarurishaminbare (Accounting) bose ari 3.893 barimo abahungu 934 n’abakobwa 2.959.
Abo mu Buforomo bari mu bizami ni 439 barimo abakobwa 279 n’abahungu 190 mu gihe aba Siyansi ari bose hamwe ari 22.530 barimo abahungu 9.739 n’abakobwa 12.791.
Imibare ya MINEDUC igaragaza ko abakandida bose hamwe biyandikishije kuzakora ibizamini bya Leta, bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’ayisumbuye bose hamwe ari 471.009.




Comments are closed.