Abasenateri basabye MINALOC kongera uruhare rw’abaturage mu igenamigambi ry’ibibakorerwa

5,372

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iravugako kuva mu mwaka wa 2018 imaze kwakira ibitekerezo by’abaturage ku igenamigambi ry’ibibakorerwa, bigera ku 10,957. Ikavuga ko kuba hari ibitarakorwa kandi byaratanzwe byatewe n’amikoro  ataraboneka.

Bmwe mu baturage bavuga ko bimwe mu bibakorerwa yane cyane ibikorwa remezo babona byabagezeho nta bitekerezo ngombwa ko batanze mu gihe mu gihe hakorwa igenamigambi.

Hashize iminsi abagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena bagirira ingendo mu turere tugize Umujyi wa Kigali.

Ni uruzinduko rwari rugamije kureba uruhare rw’umuturage mu igenamigambi ry’ibimukorerwa. Nyuma y’uru ruzinduko, kuri uyu wa kane Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana yahuye n’iyi komisiyo kugirango imugezeho raporo y’ibyavuye muri uru ruzinduko.

Bimwe mu byagaragajwe n’abasenateri birimo kuba abaturage batagira uruhare muri byinshi bibakorerwa.

Abagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage muri Sena kandi basabye MINALOC gushyirwaho uburyo bufasha abaturage kudahora bumva ko ari abagenerwa bikorwa bahora bateze amaboko kuri Leta.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana yavuze ko nyuma yo kugaragarizwa iyi raporo yavuze ko hari bimwe mu bitekerezo by’abaturage bitashyizwe mu bikorwa kubera amikoro y’igihugu, icyakora avuga ko hagomba kugira igikorwa.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko kandi ko kuva mu mwaka wa 2018 imaze kwakira ibitekerezo by’abaturage 10,957 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018-2019, nibwo hakiriwe ibitekerezo byinshi kuko byageraga ku 4,187, naho mu mwaka ushize w’ingengo y’imari hakiriwe ibitekerezo 448.

Comments are closed.