Abashakashatsi ba ICK berekanye ko umwanana ari ikiryo cyiza aho kukijugunya

6,028

Abashakashatsi bo mu ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi baravuga ko umutumba w’insina wavamo impapuro nziza zikorwa udufuka batwaramo ibintu(enveloppe) mu gihe umwanana wo urimo ibiribwa bifitiye umubiri w’umuntu akamaro. 

Kuri uyu wa 23 Mata ni bwo bamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bakoze ku nsina mu turere twa Muhanga Gisagara na Ngororero.

Benshi mu bahinzi b’urutoki imitumba bayifata nk’ifumbire cyangwa isaso y’insina uko bayirekara mu mirima ikabora. Igitoki kimaze kwana cyo bagikuraho umwanana na wo ukazaba ifumbire, bakaba nta we utekereza ko waribwa.

Mu kwezi kwa cumi kwa 2019 abashakashatsi muri CURP, Ikigo cy’ubushakashatsi cy’Ishuri Rikuru rya Kabgayi batangiye kureba niba umwanana n’umutumba biva ku nsina byabyazwa umusaruro. 

Kugeza ubu bamaze kugukora envelope mu mpapuro ziva mu mitumba, umwanana wo bakaba bagaragaza ko ari ikiribwa. 

Ildefonce Nkiliye ni umuyobozi wungirije w’ikigo cy’ubushakashatsi cya ICK. Uyu mushakashatsi avuga ko imboga z’umwanana zirimo ibintu byafasha umubiri guhangana n’indwara ziganjemo izitandura.

Ku mibare itangazwa n’aba bashakashatsi 30% ni cyo gipimo gito umwanana ushobora kuribwaho bitewe n’ubwoko bw’igitoki. Uw’igitoki cyera ku nsina bita gashangara ni wo ufite igice kinini kiribwa gihwanye na 60%. 

Padiri Dushimimana Fidèle ni umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri ICK. Avuga ko ubu bushakashatsi ku nsina buzanagira uruhare mu kongera ubukungu bw’abahinzi b’urutoki ubusanzwe bamenyereye kurya no gucuruza ibitoki ariko ibisigaye ku nsina bigasa n’ibipfa ubusa. 

Muhanga: ICK yibarutse Ishami rishya ry'Uburezi ihigira kurushaho kuba  urufunguzo rw'ireme rikwiye :: RDN

Padiri Dushimimana Fidèle yizeye ko buno bushakashatsi buzafasha abahinzi mu kwiteza imbere

Avuga ko kumurika ibyavuye mu bushakashatsi ari ukwereka abanyeshuri ko nyuma yo gusoza amasomo batagarukira ku kwandika ibitabo ahubwo baba bakwiye gutekereza ku buryo ubumenyi bwabo bwavamo ibintu bifatika ariko bizana impinduka ku buzima bw’abaturage.

Comments are closed.