Abashinjwa urupfu rwa wa mwana Elsie bashyikirijwe urukiko

7,432
Kwibuka30

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, Mukase w’umwana witwa Elsie Akeza Rutiyomba uherutse kwitaba Imana bikababaza abatari bacye, yagejejwe imbere y’Urukiko aho akurikiranyweho kugira uruhare muri uru rupfu.

Uyu mugore witwa Marie Chantal Mukanzabarushimana ni Mukase wa Elsie Akeza Rutiyomba witabye Imana mu byumweru bibiri bishize bikavugwa ko yaguye mu kidomoro cy’amazi agapfa.

Kwibuka30

Nyuma y’uru rupfu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kurugiramo uruhare.

Aba batawe muri yombi barimo Mukase wa nyakwigendera ari we Marie Chantal Mukanzabarushimana ndetse n’uwari umukozi wo mu rugo rwaguyemo uyu mwana w’imyaka itanu.

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, Marie Chantal Mukanzabarushimana yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

(Inkuru ya Radiotv10)

Comments are closed.