Mozambique-Malawi: Umubare w’abamaze guhitanwa n’umuyaga wiswe Ana wageze ku bantu 12

6,585
Kwibuka30

Ubuyobozi bwatangaje ko abamaze guhitanwa n’inkubi y’umuyanga wiswe Ana bamaze kugera kuri 12 muri Mozambique na Malawi, nubwo hagikomeje ibikorwa byo kubarura ibyagizweho ingaruka n’uyu muyaga wibasiye igice cy’amajyepfo y’Afrika kuwa mbere w’iki cyumweru.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire y’ibiza muri Mozambique, kuwa kabiri, cyatangaje ko abantu 8 bapfuye, 54 barakomereka ndetse abandi 895 barimurwa mu gihe cy’amasaha 24.

Kwibuka30

Iki kigo kivuga ko abantu barenga 20,000 muri Mozambique bagizweho ingaruka n’uyu muyaga,amazu arenga 3000 arangirika biringaniye. Ni mu gihe arenga 600 yasenyutse burundu ndetse hanangirika ibigo nderabuzima bitandukanye, n’ibyumba by’amashuri.

Iki kigo kivuga ko hari kwifashishwa utudege tutagira abapilote mu gushakisha ibyangiritse.

Mozambique n’ibindi bihugu byo mu majyepfo y’Afrika byibasiwe n’imiyaga ikaze mu bihe byashize, yagiye yangiza ibikorwaremezo, ikanatuma abantu bimuka bakava mu byabo.

Inzobere zitangaza ko inkubi z’imiyaga zarushijeho kwiyongera biturutse mihindagurikire y’ibihe, aho amazi y’inyanja yashyushye, mu gihe izamuka ry’amazi y’inyanja ryatumye utuce two ku nkombe twibasirwa cyane.

Comments are closed.