Abashinwa batangaje ko babonye amazi ku Kwezi

358

Abashakashatsi bo mu Bushinwa batangaje ko babonye ibimenyetso by’uko ku Kwezi hari amazi, bashingiye ku busesenguzi bw’utumanyu rw’urutare twakuweyo n’icyogajuru cyavuyeyo mu 2020.

Byagaragaye ko hari ibice byo ku kwezi biriho amazi

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’Isanzure ba Leta zunze Ubumwe za Amerika mu mushinga wiswe Apollo mu myaka ya 1960 na 1970 bwagaragaje ko nta bimenyetso bihari byakwerekana ko ku Kwezi hari amazi.

Nyuma y’aho hari amakuru yabonetse hakoreshejwe itumanaho rya ‘satellites’ yerekana ko hashobora kuba hari amazi cyane cyane mu duce tubamo ubukonje cyane.

Ubu habonetse ibimenyetso bihamya neza ko amazi ahari, nyuma y’isuzuma ryimbitse ku bushakashatsi bwagizwemo uruhare n’icyogajuru cyiswe Chang’e 5, cyavuye ku Kwezi mu 2020.

Abashinwa bagaragaje ko mu binyabutabire basanze mu tumanyu tw’urutare twazanywe na Chang’e 5, harimo 40% bigize amazi.

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ibyo mu Isanzure, NASA, giherutse guhagarika umushinga cyarimo wo kohereza icyogajuru cyo gucukumbura niba ku Kwezi haba amazi, gisobanura ko ikiguzi cyabyo n’ubutinde bwawujemo ari zo mpamvu nyamukuru zatumye kiwuhagarika.

NASA yasobanuye ko gukomeza uwo mushinga bishobora kuzamura ikiguzi cyawo, bikaba byatuma hari indi mishinga y’ubushakashatsi idindira cyangwa igasubikwa.

Miliyoni $450 ni zo NASA yari imaze gutakaza muri uwo mushinga.

Comments are closed.