Abasirikare barinda abayobozi bakuru basoje imyitozo bahabwaga n’Ingabo za Qatar

243

Ni imyitozo yitabiriwe n’abasirikare 100 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF – Militaly Police) bari bamazemo ibyumweru bitandatu yakozwe ku bufatanye bwa RDF ndetse na Qatar.

Iyi myitozo yasojwe kuri uyu wa Kbiri tariki 14 Kanama, yaberega mu ishuri rya gisirikare rya Gako, aho yibanze ku bice by’ingenzi birimo kurwanya iterabwoba, kurinda abayobozi bakuru n’abanyacyubahiro no gukumira imvururu.

Iyi gahunda ihuriweho n’ibisirikare by’ibihugu byombi irashimangira umubano hagati ya Qatar n’u Rwanda ndetse no kugaragaza ubushake bwabyo mu kongera ubushobozi mu bijyanye n’umutekano.

Iyi myitozo igamije guha abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda, RDF ubumenyi buhanitse bwo gukemura neza ibibazo by’umutekano aho bigenda bigaragara, kurinda abayobozi bakomeye, guhangana n’iterabwoba no gukumira imvururu izo arizo zose hagamijwe kugira uruhare mu kwimakaza umutekano urambye haba mu Rwanda ndetse no mu Turere boherezwamo mu butumwa no gushimangira ingamba mu by’umutekano mu Karere.

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, wayoboye uyu muhango wo gusoza iyi myitozo, yashimye abayitabiriye kubera ubwitange n’ikinyabupfura bagaragaje byatumye baba indashyikirwa mu masomo bahawe.

Yibukije aba basirikare ko ubumenyi bahawe bizabafasha mu kugira uruhare runini mu kuzuza inshingano zabo. Yagaragaje kandi ko ashimira Ingabo za Qatar zatanze ubumenyi kuri aba basirikare ba RDF ndetse n’ubufatanye bwiza burangwa hagati y’ibihugu byombi.

Aba basirikare bahawe imyitozo yo ku rwego rwo hejuru mu gukumira imvururu no kurwanya iterabwoba

Yagize ati: “Mboneyeho umwanya wo kubashimira iyi ntambwe mugezeho, ntagushidikanya ko ubu mugiye kurushaho gukora neza no kuzuza inshingano zanyu. Ndashimira kandi ingabo za Qatar kuba zarasangiye ubumenyi na RDF, mu myaka ine twembi twabyungukiyemo ubufatanye aho abarenga magana ane bahuguriwe muri Qatar no mu Rwanda”.

Capt Abdulla Al-Marri wari uyoboye iyi myitozo, yashimye RDF mu guteza imbere imbere ubufatanye hagati ya Qatar n’u Rwanda binyuze mu bufatanye mu bijyaye n’imyitozo.

Capt Abdulla Al-Marri niwe wari uyoboye iyi myitozo yahabwaga abasirikare b’u Rwanda

Yagize ati: “Aya masomo yakozwe ashingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi, ubwo buhanga buzafasha RDF Militaly Police gukora neza inshingano zabo mu rwego rwo kurinda abayobozi bakuru n’abanyacyubahiro, kurwanya iterabwoba no gukumira imvururu”.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abasirikare bakuru n’abato mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, ndetse n’intumwa ziturutse mu Ngabo za Qatar.

(Src:Kigalitoday)

Comments are closed.