Abasivile 102 barimo abana barindwi baguye mu ntambara y’Uburusiya kuri Ukraine-ONU

4,227
Kwibuka30

Ishami rya ONU rishinzwe uburenganzira bwa muntu ritangaza ko abasivile 102 barimo abana barindwi bishwe kuva uburusiya bwatangiza intambara kuri Ukraine mu minsi itanu ishize.

Iri shami rivuga ko imibare ya nyayo ishobora kuba iri hejuru y’iyatangajwe. Abenshi muri aba basivile bishwe n’intwaro z’ibiturika(Explosive weapons.

Kwibuka30

Ukraine yo itangaza ko abasivile 352 aribo bamaze kugwa muri iyi ntambara.

Perezida wa Ukraine Volodimir Zelensky we atangaza ko abasirikare b’Uburusiya bagera ku 4500 bamaze kugwa muri iyi mirwano.

Nyuma y’amasaha menshi y’agahenge muri Kyiv, muri uyu mujyi haramutse havuga ibyuma birangurura biburira abaturage ko ibisasu by’abarusiya byatangiye kuraswa nanone.

Comments are closed.