Abasivili 20 barakekwaho gufatanya n’abofisiye 2 mu gusesagura umutungo wa RDF

450
kwibuka31

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa 5 Kanama 2025, Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare buri gukurikirana abasirikare babiri n’abasivile makumyabiri, abo bose bakaba bakekwaho  kugira uruhare mu byaha bijyanye no gukoresha umutungo wa Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa RDF, ryemeje ko aba bose bafunzwe by’agateganyo mu rwego rwo korohereza iperereza riri gukorwa ku byaha bakekwaho bakoreye mu kazi bari bashinzwe.

Yagize Iti: “Bakurikiranywe ku byaha bakekwaho bakoranye n’aba ofisiye.

RDF kandi yatangaje ko aba bombi bakurikiranyweho ibyaha bibiri, bifite aho bihuriye no kwangiza imikoreshereze y’umutungo rusange wa Leta.

Yagize iti:”Icyaha cya mbere ni ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko zitemewe,icya kabiri n’ ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.”

Muri iri tangazo , RDF yakomeje ivuga ko aba bose bakurikiranywe kubera uburyo haguzwe amatike y’indege ku mafaranga yavuye kuri konti ya MINADEF, kandi bikavugwa ko ayo mafaranga yasohotse mu buryo budafututse, ati: “Ibyaha bakurikiranyweho bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege kuri Konte ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Itegeko mu bya gisirikare riteganya ko igihe abasivile bakoranye icyaha n’abasirikare, bakurikiranwa n’ubutabera bakaburanisha n’inkiko za gisirikare.”

Kugeza ubu, iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byaha , aba bombi bashinjwa, kandi hakazubahirizwa icyo  amategeko ateganya.

Bamwe mu basanzwe bakurikiranira hafi ibijyanye na ruhago mu Rwanda, baravuga ko uriya mubare w’abasivile watangajwe na RDF, uko biri kose hagomba kuba harimo na bamwe mu banyamakuru b’imikino aribo Bwana Rugaju Reagan wakoreraga kigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru RBA, ndetse na Bwana Richard wakoreraga SK FM ikorera mu mujyi wa Kigali n’ubwo bwose mu itangazo batigeze bavuga amazina yabo.

(Inkuru ya Janvier MANISHIMWE)

Comments are closed.