Abatari bake bumiwe nyuma yo kumva impamvu Caroline yahukanye na Kaka

1,071

Abatari bake mu bakurikiranira hafi ubuzima bw’aba Stars bigeze kukanyuzaho muri ruhago, batangajwe no kumva impamvu nyayo yatumye madame Caroline Celico yiyemeza gutandukana n’uwari umugabo we Bwana Kaka

Umukinnyi wigeze kukanyuzaho mu myaka yo hambere mu ikipe y’umupira w’amaguru ya Brazil Bwana Ricardo Kaka amaze imyaka itari mike yaratandukanye n’uwari umukunzi we witwa Caroline Celico kuko batandukanye mu mwaka wa 2015.

Uyu mugore yarikoroje ku mbga nkoranyambaga nyuma y’aho atangarije impamvu nyamukuru yatumye ahitamo gutandukana akahukana na Kaka, wari umwe mu basore bakururaga abagore benshi kubera uburanga bwe ndetse n’ubwitonzi bwe, ibyo byose bikoyongera ku buhanga yagaragazaga mu kibuga mu ikipe ya Brazil yakinagamo ibihangange byinshi mu gihe cye.

Uyu mugore ubwo yaganiraga NDTV kuri uyu wa gatandatu, yabwiye umunyamakuru ko yahisemo gutandukana n’uyu mugabo bari bamaranye imyaka 10 (Kuko batandukanye mu mwaka wa 2015)kubera ko yari “Intungane cyane”, mu congereza cyiza cyane yagize ati:”I decided so because Kaka was very perfect”

Uwo mugore yakomeje agira ati:”Ntabwo yigeze ampemukira, yamfataga neza, ariko muri njye numvaga hari ikintu gikomeye mbura, numvaga ahari ntuzuye, hari indi si nifuzaga kubona itari iyo nari ndimo hamwe na Kaka”

Ku mbuga nkoranyambaga bamwe mu bagore bavuze ko uyu mugenzi wabo yabikoreshejwe n’umurengwe. Uwitwa Domithila Vanaza ati:”Uwari kuguha umugabo wirirwa akurya umutima nibwo wari kumenya neza akamaro k’umugabo witonda nka Kaka

Nyuma yo gutandukana na Kaka babyaranye abana babiri, uyu mugore yaje gushakana n’undi mugabo mu mwaka wa 2021, Kaka nawe akaba yarabonye undi mukunzi ariwe Carolina Dias.

Comments are closed.