Abatoza bahoze muri Kiyovu Sports baratabaza

6,129

Abahoze ari abatoza ba Kiyovu Sports bungirije, barasaba Ubuyobozi bw’iyi Ikipe kubaha ibyo bemererwa n’amategeko nyuma yo guhabwa amabaruwa abasezerera badasoje amasezerano y’umwaka umwe bari basigaje.

Mu kwezi gushize nibwo Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burangajwe imbere na Mvukiyehe Juvenal, bwatangaje itsinda ry’abatoza batatu bashya bazatoza iyi Ikipe mu mwaka umwe uri imbere.

Abandi batoza batatu bari bagifite amasezerano muri Kiyovu Sports, ni Banamwana Camarade, Karisa François na Muhimpundu Rashid watozaga abanyezamu.

Aba bose bavuga ko nyuma yo kumenyeshwa ko batazakomezanya n’iyi Ikipe, bavuga ko batarahabwa ibikubiye mu masezerano yabo. Bari bagifite amasezerano y’umwaka umwe muri Kiyovu Sports.

Amasezerano impande zombi zari zagiranye, avuga ko mu gihe Ikipe yakwifuza gusesa amasezerano, yahemba abatoza umushahara w’amezi abiri nk’imperekeza, mu gihe abatoza bo baramutse bifuje kuyasesa batanga iminsi 15 nk’integuza.

Amasezerano kandi avuga ko buri ruhande rugomba gushyira mu ngiro ibiyakubiyemo, mu gihe habayeho kuyasesa bitewe n’uruhande rwaba rwifuje kuyasesa.

Umwe muri aba batoza ariko utifuje ko amazina ye ajya hanze, yabwiye IGIHE ko uretse kuba bakagombye kuba bahawe ibyo bemererwa n’amategeko, batanishimiye uburyo bamenyeshejwemo ko batazakomezanya na Kiyovu Sports kuko bose bahawe amabaruwa yabo biciye ku muyoboro wa WhatsApp.

Ati “Mbere ya byose ntabwo habayeho kutwubaha kuko ntabwo uha umuntu ibaruwa biciye kuri WhatsApp. Kiyovu ifite ibiro ndetse na E-mail. Ntabwo byadushimishije uburyo twamenyeshejwemo.”

Yakomeje avuga ko batarahabwa ibikubiye mu masezerano bagiranye n’Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports.

Ati “Amasezerano avuga ko mu gihe Ikipe yasesa amasezerano yacu, yahita iduha umushahara w’amezi abiri nk’imperekeza kandi bigakorwa amasezerano agiseswa ariko nanubu ntabwo ubwo burenganzira bwacu turabuhabwa.”

Aba batoza kandi bakomeza bavuga ko, uretse umushahara wabo w’amezi abiri bagakwiye kuba bahise bahabwa, hari n’agahimbazamusyi k’ibihumbi 350 Frw (buri mutoza) batarahabwa kandi bemerewe na Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal ubwo yakabasezeranyaga mbere y’isozwa rya shampiyona.

Aganira na Radio B&B Umwezi ku wa 4 Kanama, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko bamaze guha amabaruwa abatoza batazakomenya kuko Haringingo Francis yifuje gukorana n’abo yihitiyemo batarimo abari basanzwe.

Uyu Muyobozi yavuze ko nta muntu n’umwe bafitiye ideni, kandi n’uwaba ahari ko yazaza mu biro bya Kiyovu bakumvikana bagatandukana neza.

Ati “Nta muntu n’umwe dufitiye ideni kandi n’uwo twaba turifitiye yazaza mu Biro bya Kiyovu twumvikane bikemuke.”

N’ubwo ku rukuta rwa Kiyovu Sports bavuze ko Haringingo yasinye amasezerano y’igihe kirekire ariko we yiyemerera ko yasinye ay’umwaka umwe gusa ushobora kongerwa.

Itsinda ry’abatoza batatu bazatoza Kiyovu Sports mu mwaka utaha, rigizwe na Haringingo Francis nk’umutoza mukuru akazungirizwa na Rwaka Claude bakoranye muri Mukura VS no muri Police FC, Nduwimana Pablo na Niyonkuru Vladimir nk’umutoza w’abanyezamu.

Banamwana Camarade ari mu bari bungirije muri Kiyovu Sports
Karisa François nawe aracyari kwishyuza Kiyovu umushahara w’amezi abiri
Muhimpundu Rashid yari umutoza w’abanyezamu muri Kiyovu Sports

Comments are closed.