Abaturage ba Maroc bamaganye ubwicanyi bakorerwa na Algerie
Abaturage ba Maroc bakoze imyigaragambyo kubera ubwicanyi bwakorewe benewabo nyuma yo kuraswa n’inzego z’umutekano za Algerie.
Minisitiri w’Umutekano wa Algerie yemeje aya makuru avuga ko abasirikare b’igihugu barashe ku baturage ba Maroc bari kuri moto zikoreshwa mu mazi muri Algerie.
Yemeje kandi ko bashoboye kurohora umurambo w’umuntu mu Banyamaroke warashwe, ibintu byababaje abaturage ba Maroc.
Algerie na Maroc ni ibihugu bisanzwe birebana ay’ingwe kuko n’imipaka yabyo yafunze mu mwaka wa 1990.
Ibyo byatewe n’ibibazo biri mu Karere k’Iburengerazuba bwa Sahara ndetse n’ibindi bibazo biri hagati yabyo.
Nubwo bimeze bityo, ugushyamirana hagati y’ibi bihugu mu duce tw’ibiyaga (Lake) ntibimenyerewe.
Ibinyamakuru byo muri Maroc bitanganza ko abasirikare ba Algerie bishe abantu babiri mu Cyumweru gishize.
Ni mu gihe kandi ku rundi ruhande, u Bufaransa bwatangaje ko Umufaransa umwe ari mu bishwe, hakaba hari n’undi ufunzwe.
Mu nzandiko za Minisiteri y’Umutekano muri Algerie zashyizwe ahagaragara ku Cyumweru, zigaragaza ko inzego z’umutekano muri iki gihugu zafashe moto eshatu zo mu mazi zinjiye mu nzuzi za Algerie nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP)
Comments are closed.