Abaturage babonye intare mu gace batuyemo bose baragahunga

13,764

Ku cyumweru abaturage batuye mu gace ka Molina de Segura mu gihugu cya Espagne bahiye ubwoba bakwira imishwaro ubwo babonaga intare yari yatorotse aho iba mu gace batuyemo.

Polisi yo muri kariya gace yakiriye telefoni zitagira ingano z’abaturage bari badagazwe babuze aho bahungira nyuma yo kubona iriya ntare,

Umuvugizi wa polisi muri kariya gace yabwiye ikinyamakuru HuffPost ko nabo batamenye icyateye iriya ntare gutoroka anongeraho ko bagikomeje iperereza no gushakisha uburyo yagarurwa muri zoo aho isanzwe iba.

Amafoto y’iyi ntare yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nka twitwer n’ahandi aho abantu bamwe bavugaga ko polisi nitagira icyo ikora abantu bari bukwirwe imishwaro bose.

Comments are closed.