Abaturage ihaye ubutabera batwika abaganga bane babashinja ubupfumu.

450
kwibuka31

Muri teritwari ya Isangi, mu Ntara ya Tshopo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaturage batwitse abaganga bane babashinja ubupfumu, nyuma yo kubakekaho guca ibice by’imyororokere by’abantu.

Ibyo bikorwa by’ubunyamaswa byabereye i Ilambi na Yafwira, mu gace k’ubuvuzi ka Isangi, kuri uyu wa mbere taliki ya 6 Ukwakira 2025.

Abo bishwe urw’agashinyaguro bari mu butumwa bwemewe kandi buzwi n’ubuyobozi bwa teritwari ya Isangi.

Amakuru avuga ko abo bishwe barimo abahanga mu by’indwara z’ibyorezo, biteguraga gukingira abana bacikanwe.

Dr Bienvenu Ikomo, umuyobozi wa serivisi z’ubuvuzi mu Ntara ya Tshopo, yahamije ko abo baganga bishwe bari mu butumwa bw’akazi.

Avuga ko babiri muri bo, bakoraga n’ubushakashatsi, bakubiswe bikabije mbere yo gutwikirwa mu gace ka Ilambi.

Mu gihe abandi babiri bakorewe ibikorwa by’iyicarubozo i Yafira, mbere y’uko imirambo yabo ijugunywa mu mugezi wa Lomami.

Roger Ekongo Demba, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano mu Ntara ya Tshopo, yavuze ko ibikorwa nk’ibi byiyongera ku biherutse kubera muri teritwari za Yahuma, Basoko na Ubundu.

Yavuze ko bagiye kwigisha abaturage kugira ngo bamenye ko umuntu mushya batazi badakwiriye kumwitiranya n’umupfumu, kuko byatera umwiryane.

Yagize ati: “Bitabaye ibyo, hashobora kubaho kwivanga kw’ibintu bitandukanye bikavamo ibibazo bidashobora kugenzurwa, abaturage bagomba kwirinda gukurikira amakuru y’ibihuha.

Comments are closed.