Abayisilamu 70 bo mu Rwanda baraye berekeje i Maka mu mutambagiro mutagatifu

1,508
kwibuka31

Abayisilamu bagera kuri 70 bahagurutse i Kigali kuri uyu wa Kabiri berekeza i Maka, ahabera Umutambagiro Mutagatifu, basabwe ko mu isengesho ryabo bazibuka gusabira Igihugu ndetse bakarangwa n’indangagaciro z’Ubunyarwanda.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Musa Sindayigaya, yabibukije ko n’ubwo bagiye gusenga ariko banagiye bafite izina ry’Abanyarwanda, bityo bagomba kurangwa n’indangagaciro ziranga Abanyarwanda. 

Sheikh Sindayigaya yabwiye ko aho bagiye i Maka bazaba batwaye ibendera ry’u Rwanda.

Yabasabye ko mu isengesho ryabo bakwiye kwibuka gusabira Igihugu cyahaye abantu bose ubwisanzure bityo n’abanyamadini n’amatorero bakabona ubwo bwisanzure binyuze mu miyoborere myiza.

Kuva i Kigali bagera i Maka bazagenda icyerekezo kimwe bitandukanye n’uko mbere bagombaga kuzenguruka mu bihugu bitandukanye, kugira ngo babashe kugera muri  Arabie Saoudite.

Ubuyobozi bwa Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, bwatangaje ko buzakomeza gufasha Abanyarwanda kubasha kugera hirya no hino ku Isi mu buryo buboroheye.

Aba ba islam uko ari 70, berekeje mu isengesho bashimye ubuyobozi bwiza bw’igihigu bwakoranye bya hafi n’idini ryabo bakaba babonye uko bajya i Maka bisanzuye.

Comments are closed.