Abayobozi b’amadini n’amatorero basabye kugira uruhare mu migendekere myiza y’amatora

381

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda irakangurira abayobozi b’amadini n’amatorero, kugira uruhare rw’ubukangurambaga ku bayoboke bayo mu rwego rwo gusobanukirwa n’igikorwa cy’amatora harimo no gutegura ibyumba bizakoreshwa cyane ko ahanini hazakoreshwa ibyumba by’amashuri.

Mu kiganiro cyahuje ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB abahagarariye amadini n’amatorero mu Rwanda basobanuriwe icyo amategeko ateganya ku myitwarire y’abanyamadini n’amatorero mu gihe cyamatora.

Amadini n’amatorero yashimiwe uruhare bagira mu bihe by’amatora batanga ibyumba by’amashuri bikorerwamo amatora cyane ko 65% y’ibigo by’amashuri biri mu maboko yabo.

Ni ubutumwa bavuga ko bakiriye neza kandi ko biri mu nshingano zabo zo kubaka igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kayitesi yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga amatora ndetse bakanagira uruhare mu kwigisha abayoboke babo imiterere y’iki gikorwa cyane ko bahawe ubumenyi buhagije ku migendekere yayo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza yavuze ko abanyamadini n’amatorero bakenewe cyane mu migendekere myiza y’igikorwa cy’amatora ateganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga.

Comments are closed.