Rusororo Abagore bari mu muryango FPR INKOTANYI bagaragaje ibyifuzo bashaka kugeraho mu myaka 5 iri imbere

1,393

Abagore bo mu rugaga rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi batangaje ko mu myaka itanu iri imbere bifuza kuva mu kwibumbira mu makoperative gusa ahubwo bakubaka n’inganda ndetse bagafatanya na leta kuzamura imibereho myiza y’abaturage,ubukungu,ubuzima n’ibindi.

Kuri iki cyumweru,tariki ya 02 Kamena 2024 nibwo aba bagore bo mu murenge wa Rusororo ugizwe n’utugari umunani , Abagore bahuriye mu nteko rusange yari ifite insanganyamatsiko igira iti:”uruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu binyuze mu gutora neza“.

Aba baganiriye kuri gahunda za leta zitandukanye zirimo n’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yegereje muri Nyakanga 2024.

Bamwe muri aba bagore baganiriye n’Ikinyamakuru www.indorerwamo.com bavuze ko mu byo bishimira umuryango wa FPR Inkotanyi wabagejejeho ari uko batakiri umutungo w’urugo ahubwo ubu basigaye batunze urugo kandi bafatanya n’abagabo.

Aba bavuze ko bishimira ko ubu umugore yahawe ijambo ndetse ubu nabo bakaba bajya mu mashuri bakiga bakabona icyo gukora bitandukanye na kera aho bahezwaga mu rugo ntibabashe kwiga bakaba umutungo w’urugo.

Musabirema Janviere,umwe mu bagore bo mu rugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu murenge wa Rusororo.

Yagize ati:”Icyo twifuza kugeraho nk’abadamu dukeneye gukomeza kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.”

Mukakayonga Vestine wo mu kagari ka Mbandazi nawe uri muri uru rugaga,yavuze ko ibyiza umuryango wa FPR Inkotanyi wakoreye abagore ari byinshi yaba mu kubafasha kwiga no kubasubiza agaciro gusa yongeraho ko icyo bifuza mu myaka itanu iri imbere ari ukugira imishinga ihambaye.

Yagize ati:”Icyo twifuza n’ukugira imbaraga mu mishinga,tukagira imishinga ikomeye,mu makoperative tugahuza.”

Ukuriye urugaga rw’abagore bashamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Rusororo,
Madamu Carine Umugwaneza,yavuze ko ibyo FPR Inkotanyi yagejeje ku bagore ari byinshi gusa hari aho bifuza kugera hisumbuyeho mu myaka itanu iri imbere.

Yagize Ati:”Ibyo twishimira ni byinshi,ibikorwa birivugira.Turishimira ijambo Perezida Kagame yahaye umugore,turishimira aho umugore yavuye.Kuko mbere twahezwaga mu ngo,nta jambo twagiraga.Turishimira iterambere umugore afite ubu.Ubu turi abafatanyabikorwa mu rugo rwacu.”

Yakomeje avuga ko mu byo bivuza ari ugukataza mu iterambere bakarenga urwego bariho ubu.

Yagize ati: “Harimo gukomeza gusigasira ibyagezweho,tugakomeza gukataza dufatanyije na basaza bacu kugira ngo iterambere rikomeje kugerwaho.”

Yavuze ko ubu abagore bo muri Rusororo banyuzwe n’aho bageze ubu ariko bifuza kurenga aho bari bakagera ku rundi rwego ruhanitse.

Hon Cécile Murumunawabo wari umushyitsi muri uyu muhango,yasabye abagore bo mu murenge wa Rusororo bari mu rugaga rushamikiye kuri FPR INKOTANYI kongera imibare ya ba Rwiyemezamirimo b’abagore kuko mu Rwanda ari bake cyane babarirwa kuri 13% gusa anabasaba kongera imbaraga mu guhangana n’igwingira ry’abana.

Mu bindi aba bagore bifuza kugeraho mu myaka itanu iri imbere harimo gutura aheza,kubaka imihanda n’ibindi.

Umurenge wa Rusororo urishimira ko ufite amakoperative meza 12,amatsinda 460,abatishoboye bahabwa amafaranga ibihumbi 100 FRW yo kwiteza imbere umunani n’ibindi.

Uyu murenge kandi wishimira ko nta gwingira riharangwa uretse umwana umwe ufite ubumuga bukomatanyije uri kwitabaho.Mitiweli muri uyu mwaka bageze ku kigero cya 85%.

Hari kandi urubyiruko rwigishijwe imyunga ndetse n’abagore bakuze bigishwa kudoda ubu bakaba baratangiye kwikorera.

Aba bagore kandi baganirijwe na Rutikanga Jean Bosco ushinzwe amatora muri Gasabo na Nyarugenge,wabasabye kugira uruhare mu migendekere myiza y’amatora bakangurira abandi kuzayitabira ndetse bakanubahiriza uburyo bwo gutora.

Hatanzwe inka enye mu korozanya



Comments are closed.