Abayobozi banyereza umutungo wa rubanda bagiye kongera guhagurukirwa
Prezida Kagame yongeye kwibutsa ko abayobozi banyereza umutungo wa Leta ndetse n’abawucunga nabi batazihanganirwa.
Ibi Nyakubahwa prezida wa Repuibulika yabivuze ubwo yari ayoboye inama ya komiye nyobozi y’umumuryango FPR INKOTANYI ku kicaro cy’uwo muryango giherereye mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo ahazwi nka Intare Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 28 Nzeli 2020.
Iyi nama yateranye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ikaba kandi ibaye mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n’icyo cyorezo, hafatwa ingamba zo kugikumira, ari nako hatekerezwa uburyo bwo gukomeza ibikorwa biteza imbere igihugu.
Muri icyo kiganiro, Nyakubahwa Perezida Kagame akaba ari nawe uyoboye umuryango wa FPR Inkotanyi yasobanuye ko imiyoborere mibi ya bamwe mu bayobozi no kunyereza umutungo ari icyorezo kuko bigenda bikwira bikajya ahantu henshi. Ikindi ni uko icyorezo gifite ibyo cyambura abantu mu buzima no mu mibereho yabo.
Prezida Kagame yagize ati: “Buriya rero niba Igihugu gitanze amafaranga miliyari 30 zigiye kubaka amashuri cyangwa amavuriro, byagombaga kubaka amashuri abiri n’amavuriro abiri, hagati aho abantu bakavanamo ayabo bakayashyira mu mifuka yabo, ugasanga bubatse ishuri rimwe n’ivuriro rimwe…, ubwo ni ukuvuga ngo abo barwayi bajyaga kuvurirwa muri ayo mavuriro cyangwa abo bana bajyaga kwiga muri ayo mashuri wababujije uburyo. Icyorezo ni uko gikora.”
Ati “Hari abantu bamwe babihinduye nk’umuco,… icyo dushaka ni uko buri wese akora mu mucyo, nta mpamvu yo gutwara iby’undi cyangwa ibya rubanda ukabigira ibyawe. Ibyo rero turaza kubirwanya kandi biraza gusobanuka, ababijyamo biraza kubagiraho ingaruka.”
Perezida Kagame yavuze ko nk’uko byaganiriweho mu nama y’ubushize, muri iyi nama nabwo bigarukwaho mu rwego rwo gukomeza kurwanya iyo mikorere mibi.
Mu nama nk’iyi ngiyi iheruka, Prezida yagaragaje bumwe mu buriganya bwakozwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu harimo Nyamvumba, ibintu byakurikiwe no gusezererwa mu kazi kwa bamwe.
Comments are closed.