Dr Pascal uyobora ibitaro bya Muhima yijeje gukosora amakosa yatumye bihomba asaga miliyoni 100

9,057
IREBERO RY'AMAKURU AGEZWEHO: Umubyeyi agiye kurega ibitaro bya Muhima mu  rukiko

Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nzeri 2020 Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’umutungo by’igihugu (PAC) yatumije ibitaro bya Muhima kugira ngo yisobanure ku bihombo yateje Leta.

Ku ikubitiro raporo y’Umugenzuzi w’imari ya Leta, igaragaza ko ibitaro bya Muhima byahombye miriyoni zisaga 41 bitewe n’abarwayi bagiye batishyuye. Hiyongeraho miriyoni 60 ibitaro bya Muhima byahombye kubera kutishyurwa n’ibigo by’ubwishingizi.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Muhima, Dr Nkubito Pascal, yemera amakosa yakozwe kandi ko azakosorwa.

Visi Perezida wa PAC Mukarugwiza Annonciathe, yasabye ubuyobozi bw’ibitaro bya Muhima gusobanura impamvu hari abakozi 10 bagaragaye mu bitaro bari mu kazi kandi barakagiyemo bitanyuze mu nzira zubahirije amategeko yo gushaka abakozi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachée, yasobanuye ko iki kibazo gikunze kubaho mu bitaro bya Leta kubera imiterere y’akazi mu rwego rw’ubuvuzi.

Ubuyobozi bw'Ibitaro bya Muhima burahakana ko nta serivice mbi butanga  kubabuga – rebero

Dr BKUBITO PASCAL uyobora ibitaro bya MUHIMA

Yagize ati: “Hari abakozi bavura ku buryo buhoraho bashyirwaho na Minisiteri y’Ubuzima n’abandi bashyirwaho n’Akarere binyuze mu ipiganwa. Abo barimo umucungamutungo, umukozi ushinzwe abakozi n’abandi”.

Akomeza agira ati: “Iyo ari umukozi ukorera ku masezerano, hakorwa ikizamini. Uvura abarwayi dushobora kureba ku rutonde rw’abo dufite barangije kwiga, tukabashyira mu kazi ariko twabanje kuvugana na MIFOTRA ndetse na Komisiyo y’Abakozi ba Leta”.

Uburangare bwatumye abarwayi bishyurwa 

Ibibazo birimo miriyoni 13,500,000 zishyuwe abarwayi biturutse ku mitangire mibi ya serivisi, miriyoni 27,867,084 z’imisoro yakuwe ku mishahara y’abakozi b’ibitaro ariko ntiyishyurwa mu Kigo k’Igihugu k’imisoro n’amahoro (RRA) ndetse na miriyoni zirenga 8 zishyuwe abaganga kubera amasaha y’ikirenga bakoze ariko ntihagaragazwe inyandiko zashingiweho ngo abaganga bishyurwe.

Kuri iyi ngingo, PAC ntiyanyuzwe n’ubusobanuro bwatanzwe n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Muhima.

Kalimba Jean D’Amour, Umuyobozi ushinzwe imari n’Ubutegetsi mu bitaro bya Muhima, yagize ati “Twemera amakosa yakozwe kuko twabahembeye amasaha bakoze dushingiye ku gitabo abaganga bavuriramo abarwayi. Ayo makosa yakozwe turayemera”.

Akomeza avuga ko miriyoni 13,500,000 zishyuwe abarwayi kubera imitangire mibi ya serivisi ko nta yandi ibitaro bizongera gutanga.

Ati: ” Aya mafaranga yishyuwe abarwayi bakorewe amakosa yo kudahabwa serivisi nziza. Ubu byarakosotse nta yandi mafaranga azongera gutangwa kubera uburangare”.

Perezida wa Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu, Muhakwa Valence, nyuma yo kutanyurwa n’ubusobanuro bwatanzwe n’ibitabo bya Muhima, PAC yasabye ko ibitaro bya Muhima byakurikiza inama zitangwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta no kutongera guhombya Leta.

Leave A Reply

Your email address will not be published.