Abibwira ko turi insina ngufi baribeshya cyane- Perezida Kagame

7,327

“Insina ngufi ni yo icibwaho amakoma” ni imwe mu nsigamigani z’Ikinyarwanda ifite igisobanuro cyimbitse cy’biboneka mu buzima bwa buri munsi, aho usanga akenshi abantu bagaragara nk’abanyantege nke muri sosiyete ari bo bagerekwaho ibibi byose.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul yifashishije iyo nsigamigani agaragaza uburyo u Rwanda rugerekwaho ibikorwa by’ibindi bihugu bifatwa nk’ibikomeye kubera ko hari benshi barwibeshyaho bibwira ko ari ya nsina ngufi icibwaho amakoma.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango w’irahira rya Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin n’Umunyamabanta wa Leta Dr. Yvan Butera ku wa Gatatu, Perezida Kagame yasobanuye uwo mugani mu rurimi rw’Igiswahili ahuhuza n’ubuzima busanzwe bw’Abanyafurika bakunda gukoresha amakoma mu bikorwa byabo bya buri munsi birimo gutegura amafungura, kwenga inzoga, mu bwubatsi, kuyatwaramo bimwe mu biribwa n’ibindi byinshi

Ati: “Kubera ko Abanyafurika bakoresha cyane amakoma mu mirimo yabo ya buri munsi, iyo bagiye mu murima w’insina, amakoma baca ni ay’insina ngufi, iy’insina ndende bakayareka.  Ubu rero hari abatekereza ko twe turi insina ngufi kubera imiterere y’ubuso, kuko turi agahugu gato cyane katagira imitungo kamere, nk’amabuye y’agaciro n’ibindi. Bibwira ko abandi bafite byinshi cyane twe nta na kimwe dufite. Ariko baribesha cyane.”

Yakomeje agira ati: “Twe mu buto bwacu, nta bushobozi buhagije dufite ariko dufite inzira nyinshi zo kubugeraho. Kandi dukomeye mu buryo batazi, mu by’ukuri ntibashobora kwiyumvisha imbaraga dufite.”

Perezida Kagame yikomye ibivugwa ko hari amabuye y’agaciro ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) akajya gucuruzwa mu Rwanda, avuga ko aheruka kubibazwa n’abantu bakomeye cyane baganiriye na we. 

Ati: “Nababwiye ko hari ikintu nzi, ko hari abantu bava muri Congo, mu nzira zitemewe cyangwa zemewe, bakazana amabuye y’agaciro ariko menshi anyura hano ntabwo ahaguma ajya i Dubai, i Brussels, i Tel Aviv, yajyaga no mu Burusiya, ho sinzi niba akijyayo. Narababajije nti ‘ese namwe ntimwaba muri ku rutonde rw’abiba amabuye ya Congo kuko ibyo bintu bigana iwanyu? Naho twebwe Igihugu cyacu ni inzira. Baradushinja kwiba amabuye ya Congo, naho se aho agana?”

Aha ni ho yashimangiye ko aho gushyira ikibazo cya RDC ku bihugu bikomeye bisahura ayo mabuye, rimwe na rimwe u Rwanda rukaba ruhinduka inzira yayo mu nzira zemewe cyangwa mu buryo bwa magendu, birangira ari rwo ruhindukiwe rugashinjwa kwiba ayo mabuye.

Ati: “Bavuga ko dushinjwa kwiba amabuye y’agaciro ya Congo, kimwe cyo sibyo, ntabwo turi abajura, dukorera ibyo twabonye n’ibyo tubona… Hagati aho tubibona kandi no ku nkunga iva kuri abo badushinja cyangwa bemera ko dukora ibyo, bisobanura ko ibyo bihugu bikomeye ahubwo biduha inkunga nini.”

Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu bibazo bireba u Rwanda muri RDC  ari umutwe wa FDLR, kandi ko ubu atangiye kwemera ibyo atemeraga ko haba hari umuntu ahantu runaka wifuza ko ibaho iteka.

Ati: “Nta munsi n’umwe ingabo za Loni (MOUSCO) zarwanyije FDLR cyangwa ngo zigerageze kuyirandura. Gusa babaye intyoza cyane mu kurwanya ababi cyane, M23 mu 2012, ariko twababuriye ko barimo gukemura ikibazo igice, ko ikindi gice kizagaruka kikaduhanga twese…”

Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 10 ishize u Rwanda rutahwemye kubwira RDC n’Umuryango Mpuzamahanga ko  ibibazo by’umutekano muke muri icyo gihugu atari ikibazo cyo gukemuza intwaro kuko ari icya politiki, ariko rukaba rutarumviswe.

Ati: “Baratwihoreye, sawa. Imyaka 10 ishize, cya kibazo kigarutse kuduhanga twese, ariko uburyo bworoshye bafite ni ukugishinja u Rwanda, ubu ni aho tugeze.” 

Perezida Kagame yongeye gukomoza ku buryo Guverinoma ya RDC itubahirije  amasezerano yagiye igirana n’inyeshyamba za M23 nk’Abanyekongo bafite benewabo b’impunzi mu Karere, barimo abarenga 80,000 baba mu Rwanda. 

Yavuze  ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC atari M23 gusa kuko hari na FDLR n’indi mitwe irenga 100 yitwaje intwaro iharin’indi izakomeza kuvukana nyuma y’uko M23 itagihari.

Yavuze ko ibyo bibazo ari inshinganoza Let aya Congo kubishakira umuti, atari u Rwanda ruzabikemura nubwo rwiteguye gufasha nk’Igihugu cy’abaturanyi gishaka amahoro.

Comments are closed.