IBIHE BY’ICURABURINDI BYASIMBUYE IMYAKA ICUMI Y’IBYISHIMO MURI JUVENTUS BYATEWE N’IKI?

7,603
Kwibuka30

JUVENTUS YAMAZE IMYAKA ICUMI IYOBOYE UBUTALIYANI MU GUTWARA IBIKOMBE UBU NTIGIFITE BWA BUKAKA BWAYO. BYATEWE N’IKI?

Biragora iyo wamenyereje umwana wawe kumuha amafaranga ngo agure icyo ashatse cyose, rimwe yagusaba amafaranga ukayabura. Ashobora kwihangana uyu munsi n’ejo cyangwa ejobundi. Ariko se mugihe bikomeje? Ntabwo bitinda kwigaragaza ko iminsi idahwana, ibyabaye kuri Juventus yo mu Butaliyani.

Iyi kipe isanzwe ifite akabyiniriro k’umugore ushaje, mu minsi yashize ubwo yamaraga imikino myinshi itabona insinzi, hatangiye kwibazwa niba ibyayibayeho muri 2005 ubwo yamanukaga mu cyiciro cya kabiri serie B byakwisubiramo. Ntamugayo n’ubundi bifite imvano kuko byaje gutangazwa ko iyi kipe ifite ibibazo by’ubukungu byayishegeshe, hakiyonggeraho n’ingaruka za covid-19, ikipe igakubita umutwe hasi.

Kwibuka30

Juventus yagize ibihe byiza by’akataraboneka uhereye mu mwaka w’imikino wa 2011-2012, biza kurangira muri 2020 nyuma y’uko bari bamaze gutwara ibikombe 9 bya shampiyona bikurikiranya bagaca agahigo mu mupira w’amaguru w’abataliyani.

Ku ngoma ya perezida Andrea Agnelli, iyi kipe yo mu mugi wa Tourin ntiyashimiwe gutwara ibikombe gusa, ahubwo yanashimiwe imikinire yayo igezweho yagaragaje mu mupira w’abataliyani. Ibi byabafashije kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League muri 2015 na 2017 bakurwamo n’amakipe ayoboye muri Esipanye ariyo Barcelone na Real Madrid.

Nyuma yo kuzana Cristiano Ronaldo bamukuye muri Real Madrid, ubukungu bwabo bwatangiye kujya hasi kubw’umushahara bamuhembaga akaba umukinnyi bagize wahembwe akavagari muri iyi kipe. Agnelli akibona ibyo, yareguye asiga ikipe mu bibazo cyane ko yari mu bashoyemo amafaranga menshi muri iyi kipe bituma n’abandi begura, ikipe igwa mu bukene ityo.

Icyorezo cya Covid cyamaze imyaka ibiri cyasigiye iyi kipe igihombo cya miliyoni 600 € n’ubwo bari gukora iyo bwabaga ngo bayagaruze. Agaciro k’ikipe kamanutseho 40% kuburyo ubu ihagaze gusa miliyoni 700 €.

Haribazwa igihe bizamara kugira ngo iyi kipe izuburure umutwe isubire aho yahoze kuko amakipe arimo napoli, ac milan na inter tutibagiwe na lazio yamaze kuyijya imbere

Leave A Reply

Your email address will not be published.