Abize ubuvuzi bw’amenyo basaga 500 bize muri UR babangamiwe na diplôme bavuga ko ‘zihabanye n’ibyo bize’

8,340

Bamwe mu bavuzi b’amenyo bize mu cyahoze ari Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Kigali (KHI) barasaba ko inyito y’impamyabumenyi bahawe ” Dental Therapy” yahinduka kuko ngo hari amahirwe amwe n’amwe ibabuza arimo nko gukomeza amasomo yabo haba mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda.

Karangwa Alphonse amaze imyaka 11 avura amenyo mu mavuriro atandukanye mu Gihugu. Yarangije amasomo muri kaminuza yahoze ari KHI. Avuga ko impamyabumenyi yahawe nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza itamwemerera kuba yakomeza amasomo yo mu cyiciro cya gatatu haba mu Rwanda ndetse no hanze.  

Yagize ati “Ubundi twatangiye muri program ya dentistry kuko KHI igitangira twagombaga kwiga imyaka 3 tukajya gukorera abaturage kuko twari dukenewe ku isoko ry’umurimo. Nyuma y’aho igihugu kimaze kuba stable. Dusubiye kwiga badushyize muri Dental therapy. Utari umunyamwuga ntiwabyumva kuko iyo bavuze dentistry na dental therapy wagira ngo ni kimwe,  natwe twabyize tutabisobanukiwe bitewe n’uko twari tubabaye.”

Iki kibazo, Karangwa agihuriyeho na bagenzi be  biganye. Bamwe muri bo bavuga ko izina bahawe ribagiraho ingaruka zitandukanye haba mu kongera ubumenyi ndetse no mu kazi. Basaba ko ikibazo cyabo cyashakirwa umuti, na cyane ko ngo bakigejeje mu nzego zitandukanye ariko kugeza ubu kikaba kitarakemuka.

Karangwa yagize ati “Ahantu hose ugiye gusaba ishuri bakubwira ko bidashoboka bakakubwira ko programme watangiriyemo ari yo wagombye kuba wararangirijemo.”

Undi muvuzi w’amenyo utifuje kugaragaza imyirondoro ye yagize ati “Nk’ubu hari nk’igihe ukora nk’ikintu wize ukandikira nk’umurwayi umuti ariko wagera muri assurance bakavuga ko uwawanditse atabyemerewe, kuko iyo uvuze dental therapy ni abaganga b’amenyo bashinzwe gufasha abaturage bo hasi. Ikindi nk’ubu ugiye Uganda na Kenya ntiwakora, kuko nta Dental Therapy bagira, izo zose ni ingaruka, twe turi tayari baramutse bavuze ngo tujye kwiga twongere ubumenyi.”

Aba bavuzi b’amenyo bavuga ko diplome bahawe handitseho ko ari aba ‘dental therapists’, ikintu bavuga ko ku rwego mpuzamahanga iyo diplôme ihabwa abavura abana bari munsi y’imyaka 18 gusa, kandi bo bavura abantu bose mu mavuriro atandukanye, yaba aya Leta n’ayigenga.

Undi muvuzi w’amenyo avuga ko diplome bahawe barangije kaminuza iri hasi cyane ugereranyije n’ubumenyi bafite.

Ati “Urebye uburyo buri standard agaciro degree yacu ifite kari hasi ya A1 twari dufite icyo twifuza ni uko twabona A0 ihwanye na A1 twari dufite.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick avuga ko iki kibazo kizwi. Gusa ngo kugira ngo bagere ku rwego rw’abaganga, hari ibigomba gukurikizwa birimo nko kuba barize amasomo y’ubumenyi nk’abandi baganga bose. 

Yagize ati “Biga imyaka 3 biga ama credit 172 bamaze kurangiza muri 2008 UR ishyiraho programme ya dental therapy na yo bayigamo amacredit 480, abo banyeshuri rero babonye uburyo bakomeza biyongera ubumenyi. Icyo twaganiriye n’umuntu ubahagarariye ni uko abantu bagomba kugira ubumenyi buhagije ku byo bashaka kwiga n’ibyo bakora umuntu akajya muri programme ayizi neza. Ashobora gutangirira aho binjirira niba yujuje ibisabwa akiga dental surgeon ibisabwa ni ukuba barize amasomo y’ubumenyi muri secondary.”

Aba bavuzi b’amenyo bagera kuri 501 bavuga ko kubasaba gutangira kwiga bundi bushya byaba ari ukubagora bitewe n’uburambe bafite mu kazi, amasomo atari make bari barize muri kaminuza ndetse n’amafaranga batanze.

(Source:RBA)

Comments are closed.