Afghanistan: Leta yabujije Abagore kugenda mu ndege badaherekejwe n’abagabo bafitanye isano

6,249
Kwibuka30
Germany's First Afghan Evacuation Plane Only Took Seven People

Abagore bo mu gihugu cy’Afghanistan (Afuganisitani) babujijwe gukora ingendo z’indenge zaba iz’imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo badaherekejwe  n’abagabo bafitanye isano.

Kuva Abatalibani bagaruka ku butegetsi muri kiriya  gihugu ku ya 15 Kanama 2021, bagiye bakuraho buhoro buhoro uburenganzira abagore bari bamaze kigeraho mu myaka 20, n’ubwo aba bafashe ubutegetsi bari bari basezeranyije abaturage ko bazoroshya amategeko ugereranyije n’ayariho  ku butegetsi bwabo bwa mbere (1996-2001), igihe hari ibintu byinshi abagore batari bemerewe gukora bitewe n’ubutegetsi bwariho bugendera ku mahame akarishye y’Idini ya Isilamu azwi nka Sharia. 

Ariko kuva bongeye kujya ku butegetsi bahise babuza abagore bo muri Afghanistan imirimo myinshi ya Leta kandi bagenzura imyambarire yabo. Imiryango itandukanye irengera abagore ntihwema kugaragaza ko ibi ari ubukuza abagore uburenganzira bwabo.

Kuri ibi hiyongereyeho kubuzwa ingendo zo mu kirere badaharekejwe n’abagabo bo mu miryango yabo. 

Ku mugoroba w’ejo  ku Cyumweru, abayobozi babiri bo muri kompanyi z’indege;  Ariana Afghanistan Airlines na Kam Air batangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko Abatalibani bababujije gutanga amatike ku bagore ba Afghanistan mu gihe baba  batajyanye n’umuvandimwe w’umugabo mu rugendo rwabo. 

Ibaruwa yoherejwe n’umuyobozi mukuru wa Ariana Afghanistan Airlines yandikira abakozi b’iki kigo, yemeza aya mabwiriza mashya agomba gukoreshwa mu ndege zose.

Kwibuka30

Abakozi babiri bashinzwe ingendo bavuganye na AFP na bo bemeje ko bahagaritse gutanga amatike ku bagore bashaka gutembera bonyine. 

“Bamwe mu bashatse kugenda  batari kumwe na mwene wabo w’igitsina gabo ntibemerewe kujya mu ndege ya Kam Air i Kabul yerekezaga Islamabad ku wa gatanu”, nk’uko umugenzi w’umugore wari mu ndege yabitangaje.

Ntibiramenyekana niba aya mabwiriza mashya akoreshwa no ku banyamahanga, ariko ibitangazamakuru byaho byatangaje ikibazo cy’umugore wo muri Afghanistan ufite pasiporo y’Amerika wabujijwe kugenda mu cyumweru gishize. 

Mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize, Abatalibani babujije  abagore gukora ingendo z’ibirometero birenga 72 mu gihugu mu gihe batajyanye n’umugabo wo mu muryango wabo.

Iri tegeko rishya rije nyuma y’iminsi mike hagiyeho icyemezo cyo gufunga amashuri yisumbuye y’abakobwa. Amashyirahamwe yo muri Afghanistan arengera uburenganzira bw’umugore akaba ateganya gukora imyigaragambyo asaba ko  yafungurwa  muri iki cyumweru. 

Hari kandi amabwiriza yo gutandukanya abagore n’abagabo ahantu nyaburanga hasurwa muri Kaboul, hakaba hashyizweho iminsi yo gusura kuri buri gitsina.

Mohammad Yahya Aref, umuyobozi muri Minisiteri ishinzwe ibijyanye n’umuco, yabwiye AFP  ati: “Ni itegeko ryatanzwe n’Imana yacu ko abagabo n’abagore badafitanye isano badahurira ahantu hamwe. Ibi bizatuma abagore bakoresha neza igihe cyabo kandi bisanzuye  nta mugabo uhari ngo ababangamire”. 

Comments are closed.