TAYLOR SWIFT AGIYE GUHABWA IMPAMYABUMENYI Y’IKIRENGA.

9,236
Kwibuka30
Taylor Swift | Biography, Albums, Songs, & Facts | Britannica

Taylor swift agiye kuzahabwa impamyabumenyi y’ikirenga phd ayihawe na kaminuza ya New York University mu mu minsi iri imbere.

Ejo ku wa mbere tariki 28 Werurwe nibwo umuyobozi wa kaminuza ya New York University witwa Andrew Hamilton afatanyije n’abandi bayobozi bakorana batangaje ko uyu muhanzikazi watwaye Grammy award ubwo yatangwaga kunshuro ya 11 azahabwa impamyabumenyi y’ikirenga PHD muri fine arts mu birori bizaberamo uwo muhango biri imbere.

Kwibuka30

Taylor swift we ntacyo arabivugaho ariko biteganyijwe ko uyu muhango uzaba ku itariki ya 18 Gicurasi, 2022 kuri stade yitwa Yankee  akazahabwa iyi mpamyabumenyi hamwe n’abandi bikazaba ubwo hazaba hashize iminsi ibiri akoze igitaramo cyo kubyina kizwi nka Dance party I Saint Louis kikazaba ari icya munane mu bitaramo icumi nk’ibi ari guteganya muri uyu mwaka.

Taylor swift afite imyaka 32 akaba yamenyekanye cyane ubwo yakoraga indirimbo yitwa blank space yasohotse kuri albumu yise 1989 muri 2014 akaba amaze gutwara Grammy awards 7 mu byiciro binyuranye.

Comments are closed.