Afika y’Epfo: Umuraperi AKA yarashwe arapfa ubwo yajyaga kwizihiza isabukuru ye y’amavuko

6,545
Kwibuka30

Umuraperi AKA ukunzwe cyane muri Afrika y’Epfo yaraye arashwe arapfa n’abantu bataramenyekana ubwo yari agiye mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’isabukuru ye y’amavuko.

Umunyamuziki mu njyana ya Rap, wari ukunzwe cyane mu gihugu cya Afrika y’epfo Bwana Kiernan Jarryd Forbes ariko uzwi cyane nka Kiernan Jarryd Forbes yaraye arasiwe mu mujya wa Durban arapfa mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu taliki ya 10 Gashyantare 2023 ubwo uyu mugabo yari agiye kwishimana n’inshuti ze isabukuru ye y’amavuko.

Ibinyamakuru byo mu gihugu cya Afrika y’epfo byavuze ko uyu mugabo yari yerekeje mu mujyi wa Durban ava Cape Town arasanywa n’umwe mu barinzi be ubwo baro bagiye mu birori by’isabukuru y’amavuko y’uyu musore wavutse mu mwaka 1988.

Kwibuka30

Kugeza ubu ibinyamakuru byose ndetse na polisi y’igihugu cya byirinze kuvuga icyishe kino cyamamare cyari cyujuje imyaka 35 yose y’amavuko.

AKA azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye nka All eyes yaririmbanye na Burna boy, na make me sing yakoranye na Diamond Platnumz, abakunzi ba muzika benshi bahamya ko yari umwe mu baraperi bari bakunzwe muri icy gihugu cya Afrika y’epfo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.