Bwana KNC yifatiye mu gahanga umusifuzi Rulisa amushinja kwiba ikipe ye

9,213
Kwibuka30

Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Gasogi Utd na Rutsiro FC, Bwana KNC yifatiye mu gahanga umusifuzi wasifuye amusabira kuba urw’amenyo.

Perezida wa Gasogi United FC, Kakooza Nkuliza Charles [KNC], yagaye Umusifuzi Rulisa Patience wasifuye umukino ikipe ye yanganyijemo na Rutsiro FC ibitego 2-2.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 10 Gashyantare 2023, kuri Stade y’Akarere ka Bugesera, hakinwa Umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Nyuma yo gusoza umukino, KNC na we Muvugizi Mukuru w’ikipe abereye Perezida, yagiye mu kiganiro n’itangazamakuru ariko agaragaza uburakari bukomeye, bushingiye ku kutishimira imisifurire.

Akigeramo yabanje gushimira abasifuzi bayoboye umukino ariko amarangamutima aramuganza agaruka ku makosa bakoze agatuma ikipe ye ibura amanota atatu.

Yagize ati “Ntekereza ko wari umukino mwiza, reka mbanze nshimire Rutsiro ariko nshimire n’abasifuzi. Ariko hari ibintu bibabaje, ntabwo mbona umuntu uri ku rwego rwa Rulisa ufite badge [uruhushya rwo gusifura] ko akwiriye kuza akayisiga amatotoro bene aka kageni.”

“Sinshoboye kujya kwiruka ngo ndajya kurega n’ibiki. Ariko abareba barebe, umuntu ariba ku karubanda?”

Yagarutse ku makosa yatumye agaya aba basifuzi b’uyu mukino, ati “Reba penaliti yahaye Rutsiro, urebe n’iyo yatwimye, mu gihe iyo iyacu yari kuyiduha agatanga n’ikarita. Mu bindi harimo gutanga amakarita biraho, gusifura kurarira bidasobanutse, ibi bintu ni ukwisebya.”

Kwibuka30

Yongeyeho ko umusifuzi nka Rulisa akwiriye kujya ku karubanda abantu bakajya bamuseka.

Yagize ati “Nka Rulisa naca ku iposita, abantu bakwiye kumuseka. Badge yambaye, yaharaniye, ibyo yakoze, ayisize amatotoro. Icyubahiro nabagombaga, birababaje. Cyakoze Rulisa wigaye. Wakoze cyane.”

KNC yavuze ko Rulisa atari umuntu ukwiye gukoreshwa kugira ngo asifure nabi ndetse bigire ingaruka ku mukino.

Yavuze ko nk’umusifuzi uheruka guhabwa uburenganzira bwo gusifura amarushanwa yo ku rwego rwo hejuru mu ategurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, akwiye kureka amakipe agahatana, we agaca urubanza rutabera.

Yunzemo ati “Ndakubwiza ukuri ubabaje abakunzi b’umupira w’amaguru, urahemutse. Njye sinajya kurega umusifuzi muri Ferwafa.”

Mu mukino Gasogi United yanganyijemo na Rutsiro FC ibitego 2-2, iyi kipe ya KNC ni yo yabanje gufungura amazamu, ku gitego cya Maxwell Njoumekou yashyizemo ku munota wa 34. Iki gitego Rutsiro FC yacyishyuye ku munota umwe wari wongerewe kuri 45 y’igice cya mbere.

Mu gice cya kabiri hagiyemo ibindi bitego birimo icya Gasogi United cyatsinzwe Dany Niyongira mu gihe Rutsiro FC yishyuriwe na Matata Gakuru kuri penaliti yateye neza ku munota wa 80 w’umukino.

Undi mukino wabaye ni uwahuje Rwamagana City na Kiyovu Sports, warangiye Urucaca ruwucyuye ku bitego 2-1. Wakinwe nta bafana bari ku kibuga mu rwego rwo gukora ibihano byahawe iyi kipe nyuma y’uko abafana bayo bahamijwe amakosa yatumye basagarira Umusifuzi Mukansanga Salima, bakamutuka ibitutsi nyandagazi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.