Afrika y’epfo: Bwana Mathewson yishwe n’intare yari yiyororeye.

7,719

Bwana West Mathewson umuzungu ufite ubwenegihugu bwa Afrika yepfo yishwe n’imwe mu ntare yari yoroye

Ibi byabereye mu majyaruguru y’iki gihugu mu ntara ya Limpopo, ubwo uyu mugabo yari ari gutemberana n’intare ze ibyiri imwe ikaza kumwadukira igahita imwica.

Umugore wa nyakwigendera,Gill ngo yari arimo agenda gake inyuma y’umugabo we mu modoka ubwo yatemberezaga izi ntare zabo. Nyuma yo kubona imwe muri zo itangiye kumugirira nabi ngo yagerageje gukora ibishoboka byose ngo amutabare ariko biba ay’ubusa.

Si ubwa mbere izi ntare zari zivuzweho urugomo kuko mu 2017 zigeze gutoroka aho zabaga ziragenda zica umugabo, gusa ubwo babibwiraga Mathewson ngo yarabihakanye avuga ko intare ze zitagwa nabi.

Nyuma y’iki gikorwa izi ntare zahise zijyanwa ahantu hihariye mu gihe hagitegerejwe ko hafatwa umwanzuro w’uko zizaguma muri uyu muryango cyangwa hagashakwa ahandi zijyanwa.

Mathewson asize umugore, abana bane n’abuzukuru batandatu

This image has an empty alt attribute; its file name is west_mathews276c-8eb30.jpg

Comments are closed.