Afrika y’epfo: Hateguwe imyigaragambyo ikomeye kubera ikibazo cy’amashanyarazi

7,143
Kwibuka30

Ikibazo cy’amashanyarazi gitumye shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Ramaphosa ritegura imyigaragambyo ikomeye kuri uyu wa mbere.

Ishyaka Economic Freedom Fighters (EFF) ryavuze ko ryateguye imyigaragambyo ikomeye iteganijwe kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Werurwe 2023 igakorwa mu gihugu hose, ndetse ikitabirwa n’abarwanashyaka baryo kubera ikibazo cy’amashanyarazi cyugarije icyo gihugu cy’igihangange ku mugabane wa Africa.

Abatavuga rumwe n’ubuyobozi bw’ishyaka ANC riyobowe na perezida Ramaphoza wa Afrika y’Epfo baravuga ko perezida agomba kwegura kuko yananiwe gukemura ibibazo by’ingutu byugarije icyo gihugu harimo ikibazo cy’amashanyarazi.

Umuvugizi wa polisi muri Kwazulu Natal Liyetona-Generali Nhlanhla Mkhwanazi yavuze ko polisi itazihanganira buri wese uziha kujya mu muhanda ngo arigaragambya, ndetse ko polisi yiteguye guhangana bikomeye, ku buryo nibinasabwa imbaraga polisi izazikoresha ariko umujyi ugatekana, yagize ati:”Ntabwo tuzihanganira kiriya gikorwa, twiteguye guhangana n’abazajya mu mihanda ngo barigaragambya, iki ni igikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi, ntibizakunda ko tubihanganira”

Kwibuka30

Perezida Cyril Ramaphoza yahaye gasopo abateganya kwigaragambya kuri uyu wa mbere

Perezida Cyril Ramaphoza yavuze koicyo gikorwa kizafatwa nko gushaka guhirika uutegetsi kandi ko bitazashoboka, perezida yagize ati:”Si imyigaragambyo, ni urugomo rugamije gukuraho inzego zatowe na rubanda, nta muntu n’umwe wabyihanganira

N’ubwo polisi yavuze ko itarabona urwandiko ruvuga ko hateganijwe imyigaragambyo, Bwana MALEMA Julius uyobora ishyaka rya EFF aravuga ko ino myigaragambyo yubahirije amategeko kandi ko nta gisibya izaba, kandi ko nihagira uwiha gushakakuyitambamira azahura n’umujinya wa rubanda babajwe n’ibibazo bamazemo igihe barashyizwemo n’abayobozi ba ANC aavuga ko badashoboye.

Julius Malema arasnga nta kizabuza abayoboke be kwigaragambya ndetse ko uzabitambika azahura n’akaga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.