DRC: Umupolisi yarashe mugenzi we arapfa amuziza kumuca inyuma

6,407
Kwibuka30

Umupolisi wo muri repubulia iharanira demokarasi ya Congo yarashe mugenzi aramwica amuziza ko yamenye ko amaze igihe amuca inyuma ku mukobwa bakundana.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 17 Werurwe 2023 umwe mu bapolisi barinda umutekano mu murwa mukuru wa DRC yarashe amasasu ane mu mutwe wa mugenzi we bariho bakorana uburinzi mu nkengero z’umurwa mukuru wa Kinshasa.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mupolisi birinze gutangariza amzina yemejwe n’inzego zikuriye igipolisi cy’icyo gihugu ndetse batangaza ko amaperereza agiye gutangira.

Kwibuka30

Amakuru avuga ko uyu mupolisi yarashe mugenzi we nyuma y’aho amenyeye amakuru ko nyakwigendera amaze iminsi yarihaye kumuca inyuma agatereta umukunzi we maze akagira umujinya w’umurandura nzuzi watumye amurasa gashyira akadomo ku buzima bwe.

Umwe mu bahaye amakuru digital congo dukesha iyi nkuru yavuze ko babanje kumera nk’abatongana maze undi agafungura umunwa w’imbunda aminja amasasu ane mu mutwe, yagize ati:”Byatangiye batongana, twabonaga ari ibintu bidashobora gufata intera ikomeye bigeze aho, mu kanya gato yaje gufata imbunda arekurira umuriro mu mutwe wa mugenzi we”

Amafoto yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaraye nyakwigendera aryamye mu muvu w’amaraso menshi.

Amakuru avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekanye impamvu yatumye uwo mupolisi arasa mugenzi we mu cyico.

Leave A Reply

Your email address will not be published.