Afrika y’Epfo: Perezida Ramaphoza umaze iminsi aregwa ubujura yasabwe kwegura ku buyobozi

7,649
Kwibuka30

Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu yavuze ko byaba byiza Perezida w’iki gihugu, Cyril Ramaphosa yeguye haba ku mwanya wo kuyobora igihugu n’uwo mu ishyaka rya ANC kubera ibyaha bya ruswa akekwaho.

Perezida Ramaphosa amaze iminsi mu birego by’ubujura bwabereye mu rwuri rw’inka ze ruri ahitwa Phala Phala mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’igihugu.

Muri urwo rwuri hibwe amafaranga agera kuri miliyoni y’amayero ariko Ramaphosa yanga kubimenyesha inzego z’umutekano. Byazamuye kwibaza ku mpamvu amafaranga angana atyo yari abitse mu rwuri n’impamvu yibwe ntibimenyeshwe inzego zibishinzwe.

Mu kiganiro Minisitiri Lindiwe Sisulu yagiranye na SABC mu ijoro ryo ku Cyumweru yavuze ko mu inama y’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka rya ANC iteganyijwe kuba mu minsi iri imbere ibi birego Perezida Ramaphosa ashinjwa ateganya kubishyira ku murongo w’ibyigwa.

Uyu mugore yakomeje avuga ko muri iyi nama azakora ibishoboka byose iki kibazo kikaganirwaho ndetse hakarebwa niba Perezida Ramaphosa yakweguzwa.

Kwibuka30

Minisitiri Lindiwe Sisulu yakomeje avuga ko abangamiwe n’uburyo itegeko ryo kwegura no kweguzwa muri Afurika y’Epfo risa n’irireba abantu bamwe mu gihe abandi batarikozwa.

Ati “ntabwo nishimiye uburyo iri tegeko rishyirwa mu bikorwa ndetse ndasaba ko ubwo hazaba haba indi nama ya ANC buri wese ufite ibibazo bikomeye akurikiranyweho yegura, nk’urugero ibibazo bya ruswa bivugwa kuri Perezida Ramaphosa bikwiriye guhabwa uwo murongo kuko byubahirije amategeko ariko iyo Perezida ahawe umwihariko usanga n’abandi bahabwa umwihariko, si byiza haba kuri twe no kuri Perezida.”

Uretse kuba Minisitiri w’Ubukerarugendo, Lindiwe Sisulu ni umwe mu bagize komite nyobozi y’ishyaka rya ANC rinabarizwamo Perezida Cyril Ramaphosa.

Jacob Zuma wahoze ayobora Afurika y’Epfo nawe aherutse kuvuga ko Perezida Cyril Ramaphosa adakwiriye kuba akiyobora nyuma yo gushinjwa ibyaha bya ruswa.

Zuma na we ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kwakira indonke, yavuze ko bitumvikana uburyo Ramaphosa ntacyo abazwa nyuma y’ubwo bujura bwabereye mu rwuri rwe.

Ati “Ni ibintu bitangaje kubona uburyo habayeho guceceka ku byaha bitandukanye Perezida uriho ashinjwa. Byari kugenda bite iyo aba ari njye uri gushinjwa guhisha miliyoni munsi y’uburiri bwanjye? Perezida wanyu ni umuryo wa ruswa.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.