Nyuma y’igihe gito ayiguze, umuherwe Elon Musk agiye kujya ahemba abakoresha twitter

8,822
Kwibuka30

Umuherwe Elon Musk waguze urubuga rwa Twitter yamaze kuvuga ko ashaka kurubyazamo amafranga aho abantu abafite akamenyetso ku izina ryabo ko bari verified (blue badge) bagiye kujya bishyuzwa amadorali 20 y’amanyamerika ku kwezi.

Ibi bivuze ko ku mwaka ukoresha Twitter uri verified azajya yishyura $240. Utabishoboye ako kamenyetso kazavaho.

Twitter yavuze ko iyi gahunda iratangirana n’uku kwezi k’Ugushyingo ku bantu bose barebwa n’iki cyemezo.

Kwibuka30

Nyuma yo kugura Twitter kwa Elon Musk yahise atangirana iri tegeko ku bayikoresha ko bagomba kwishyura aya mafaranga mu gihe ntarengwa bakamburwa kariya kamenyetso..

Ishyirahamwe ry’itangazamakuru muri Amerika ryagaragaje kandi ko abakozi bari gukora kuri uyu mushinga babwiwe ku cyumweru ko bagomba kubahiriza igihe ntarengwa cyo ku ya 7 Ugushyingo kugira ngo batangire iki gikorwa cyangwa bakirukanwa.

Kuri gahunda iriho, abakoresha Twitter bahawe kariya kamenyetso,bafite iminsi 90 yo kwiyandikisha cyangwa kugatakaza.

Mu mezi yabanjirije kugura Twitter kwe, Musk yagaragaje neza ko ashaka kuvugurura uburyo hatangwa kuri kariya kamenyetso.

Leave A Reply

Your email address will not be published.