Afrika y’Epfo yeruye ibwira Amerika ko idashobora guta muri yombi Putin

5,464

Umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi muri Afrika y’Epfo yeruriye Leta Zunze ubumwe za Amerika n’urukiko mpanabyaha ko icyo gihugu kidateze guta muri yombi Perezida Vladmir Putin mu gihe uyu mugabo azaba yitabiriye inama ya BRICS.

Binyuze mu ijwi ry’umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi muri Afrika y”epfo ANC, Bwana Fikile Mbalula, Leta ya Afruka y’Epfo yeruye ivuga ko icyo gihugu kidashobora gukora ikosa ryo guta muri yombi perezida w’Uburusiya Bwana Vladmir Putin ubwo azaba yitabiriye inama y’abakuru b’igihugu bigize icyitwa BRICKS.

Ibi abivuze nyuma y’aho urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ICC rusohoreye inyandiko zo guhagarika Perezida Putin Vladmir igihe cyose uyu muyobozi azaba ari muri kimwe mu bihugu byashyizeho umukono ku masezerano ya ICC.

Afrika y’Epfo ifashe uno mwanzuro nyuma y’igitutu gikomeye yari imaze iminsi ishyirwaho na Amerika ndetse na bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi basabaga icyo gihugu gufata Putin igihe cyose azaba ageze muri iyo nama.

Umunyamabanga wa ANC (African National Congress) yavuze ko nta mpamvu igihugu cyashyirwaho igitutu cyo guta muri yombi perezida wa Russia kuko atari we ufite ibyaha byinshi kuruta abandi, asubiza umunyamakuru wa BBC, Bwana FIKILE MBALULA yagize ati:”Iyo nama izaba muri uno mwaka kuko biteganijwe bityo, rwose Putin Vladmir ntawuzamukoraho, afite uburenganzira bwo kwitabira inama ndetse no kwisanzura mu gihe cyose azaba yageze hano iwacu, siwe munyabyaha mukuru kuruta abandi banyaburayi, Amerika yakoze amabi angana ate muri za Irak na Afghanistan? Kuki yo idashobora gufatwa cyangwa gufatirwa ibihano? Muri gusakuza gusa ngo Putin, aho gukora icyazana amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya“.

Mbalule ati:”Perezida Putina ni perezida ugomba kubahwa, siwe ufite amakosa menshi kuruta abandi banyaburayi na Amerika

Mu kiganiro cyari gikaze cyane, Bwana FIKILE yabajije umunyamakuru wa BBC wamuhataga ibibazo ati:”Uribuka Amerika na Tony Blair bemeza ko Iraq yibitseho ibisasu bya kirimbuzi maze iba intandaro yo kuyitera bakayisiga kuriya? Nyamara ibyo bisasu bavugaga ntabyo twabonye, ongera urebe Siriya uko bayangije, ufate na Libya ya hano hirya, ninde ubibazwa“?

Twibutse ko ibi na none bije nyuma y’iminsi mike gusa ambasaderi wa Leta Zunze ubumwe za Amerika muriAfrika y’Epfo ashinjije icyo gihugu kohereza intwaro muri Russia.

(Inkuru ya Raissa AKEZA)

Comments are closed.