Gicumbi: Umusore yatawe muri yombi nyuma yo kwica nyina akoresheje umuhini w’isuka

4,038
Kwibuka30

Mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’umusore watawe muri yombi nyuma y’uko atikuye nyina umuhini w’isuka mu mutwe agahita yitaba Imana.

Umusore witwa Ndihokubwami utuye mu Kagari ka Gihembe mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi arri mu maboko y’abashinzwe umutekano nyuma y’uko uno muhungu yishe nyina umubyara akoresheje umuhini w’isuka.

Kwibuka30

Aya makuru yemejwe n’ubuvugizi bw’Umurenge wa Kageyo, buvuga ko ibi byabaye kuya 21 Gicurasi 2023 mu masaha y’igitondo ahagana saa moya. Uwera Viviane wavugiye umurenge wa Kageyo, yavuze ko ayo makuru ariyo ndetse ko urwego rw’ubugenzacyaha bumaze kumuta muri yombi, ariko yongeraho ko uwo musore ashobora kuba yari afite uburwayi bwo mu mutwe, ku murongo wa terefoni aganira n’umunyamakuru wacu, yagize ati:”Nibyo koko ubwo bwicanyi bwarabaye, yari mu gitondo cya kare, ntabwo twamenye icyo bapfuye usibye ko nta kintu na kimwe abantu bapfa kugeza ubwo umwe yambura ubuzima undi, noneho ukabikorera umubyeyi wakubyaye

Uyu muyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari mu Murenge yavuze ko amakuru y’uburwayi bwo mu mutwe bivugwa ko uyu musore yaba afite agomba kwemezwa na muganga wa Leta ubifitiye ubushobozi.

Amakuru ahari, ni uko uwo musore yajyanywe kwa muganga kugira ngo babanze bapime barebe ko koko arwaye mu mutwe.

(Inkuru ya Raissa Akeza)

Leave A Reply

Your email address will not be published.