Afurika y’Epfo: Urukiko Rukuru rwategetse iperereza ku iyimikwa ry’umwami w’Abazulu

2,704

Urukiko Rukuru rwa Pretoria rwategetse Perezida Cyril Ramaphosa gushyiraho iperereza kugira ngo hamenyekane niba iyimikwa ry’umwami Misuzulu Kazwelithini w’Abazulu ryarakozwe hakurikijwe amategeko gakondo.

The East African yanditse ko uru rukiko kuri uyu wa Mbere rwatangaje ko umwami w’Abazulu yemewe kandi bitemewe bityo bikaba bishobora gutangiza intambara y’izungura.

Urukiko rwemeje ko Guverinoma yemeye umwami w’Abazulu umwaka ushize bitemewe, bityo bikaba bishobora gutangiza intambara nshya y’izungura.

Afurika y’Epfo irimo ubwoko bw’Abazulu, buherereye mu ntara y’Amajyepfo y’Iburasirazuba ya KwaZulu-Natal, bivugwa ko muri   miliyoni 60 z’abaturage, abarenga miliyoni 10 ari Abazulu.

Urubuga rwa interineti EWN rwo muri iki gihugu ruvuga ko murumuna wa Misuzulu badahuje ababyeyi bombi, Igikomangoma Simakade Zulu, yajyanye ikirego mu rukiko arwanya iyimikwa rye.

Umucamanza Norman Davis yemeje ko kwemera kwimikwa kwa Misuzulu kwa Guverinoma kutemewe n’amategeko kandi guteshejwe agaciro.

Uyu mucamanza yategetse Perezida Ramaphosa gushyiraho komite ishinzwe gukora iperereza ku birego byatanzwe n’igikomangoma Simakade.

Misuzulu, w’imyaka 49, yagizwe umwami mu 2021 nyuma y’urupfu rwa se Umwami Goodwill Zwelithini, wari umaze imyaka igera kuri 50 ayobora Abazulu.

Comments are closed.