Agahinda ka Senkoro wavukanye uburwayi bw’uruhu.

6,745
Kwibuka30
Perpetua Senkoro

Senkoro Perpetua ni umugore w’abana 2 wavukanye uburwayi bw’uruhu benshi bakunze kwita Nyamweru, yavuze agahinda n’ipfunwe yaterwaga n’ubwo burwayi.

Senkoro yavuze ko yisanze mu buzima bw’ipfunwe n’ikimwaro, ku buryo kesnhi yajyaga yibaza impamvu yavutse atyo,

agize ati:”Nasengaga nsaba ko habaho igitangaza: ‘Mana, nyabuneka mfasha, igihe nzaba mbyutse ejo nzabe nabaye igikara'”.

Perpetua yavutse ari nyamweru, kandi hari igihe kirekire cyashize yibaza impamvu uruhu rwe rufite ibara ritandukanye n’iry’uruhu rw’ababyeyi be.

Aho yakuriye muri Tanzania, Perpetua yahuye n’ingorane nyinshi. Mu ishuri, yagorwaga no kubona icyanditse ku kibahu kubera ubumuga bwo kutabona neza, buhuriweho na ba nyamweru.

Mu kiganiro The Comb cya BBC, yagize ati: “Sinashoboraga kubona ku kibahu neza”.

Uruhu rwe narwo rwahuraga n’ingorane mu buryo bwihariye iyo yabaga ari ku zuba, atangira kugira amabara ku ruhu.

Kwibuka30

yakuranye ipfunwe muri bagenzi be yumva ko bamunena kubera ibara ry’uruhu rwe

Yakomeje agira Ati: “Kandi ndabyibuka iyo nungukaga inshuti nshya. Natangiraga nzibwira nti: ‘Mfite amabara ku ruhu rwanjye. Ntabwo byababangamira igihe musohokanye nanjye?‘”

Mu muhanda abana baramutukaga ngo ni Nyamweru(Zeru-zeru)

Yanamenyereye kwitwa “zeru-zeru”, mu Giswayile bivuze ikintu cy’umweru, yitwaga n’abantu atazi bahuriye mu muhanda, ndetse umunsi umwe yirukankanwe n’itsinda ry’abana barimo bamutuka.

Perpetua anahorana ubwoba bwo kuba mu gihugu aho ba nyamweru bagabwaho ibitero kubera ko ibice by’imibiri yabo bifatwa, mu buryo butari ukuri, nk’ibyifitemo ububasha bwihariye.

Ati: “Twagiraga ubwoba ku buzima bwacu. N’ubu turacyafite ubwoba ku buzima bwacu”.

Uyu munsi, Perpetua yashatse umugabo, bafitanye abana babiri kandi afite n’akazi keza. Avuga ko ubu yiyakiriye kandi yageze ku byishimo.

Ati: “Nkunda aho ndi. Numva nifitiye icyizere kurushaho. Numva ntahungabanyijwe n’uko ngaragara”.

“Ubu, iyo hagize untuka, ntabwo mbitindaho nkuko akenshi nabigenzaga. Ndi ku rwego rwo kwakira uko meze mu buryo bwiza cyane nshoboye”

Leave A Reply

Your email address will not be published.