Corey Bennet, umugabo utagira amagufwa y’urushyi rw’akaboko(amafoto)

14,639
Kwibuka30

Uyu mugabo wavutse adafite amagufwa y’urutugu akomeje gutangaza abantu kubera uburyo yegeranya intugu ze mu buryo budasanzwe aho ashobora kuzihuza zombi akamera nkuri gukoma amashyi akoresheje intugu ze.

Yitwa Corey Bennet akaba akomoka mu leta ya Indiana muri leta zunze ubumwe za America, uyu yavukanye uburwayi budapfa kubaho kenshi. Ubu burwayi bwitwa “cleidocranial dysplasia” bukaba butuma umwana avuka adafite amagufa mu ntugu ze (collar bones).

Uretse ibi, ubu burwayi bushobora gutera n’ubundi bumuga burimo nko kuba umwana yavukana ubugufi budasanzwe, ashobora kandi kumera amenyo y’umurengera aruta ayasanzwe cyangwa se akaba yabura amenyo burundu ntazamere iryinyo na rimwe.

Kwibuka30

Ubu burwayi ntibupfa kubaho ku buryo ubushakashatsi bugaragaza ko ku bana miliyoni bashobora kuvuka, umwana umwe ariwe ushobora kuvukana ubu burwayi. Kugeza ubu bizwiko abantu 1000 aribo bavukanye ubu burwayi mumibare izwi yanditse nkuko tubikesha urubuga “rarediseases.org”

Uyu Corey rero yamenyekanye cyane k’urubuga rwa tiktok aho yakoze amashusho avuga ngo “nzakoma amashyi nkoresheje intugu kugeza ubwo nzamenyekana ku isi hose” amwe mu mashusho yashyizeho agaragara ari gukoma amashyi akoresheje intugu ze vuba kandi cyane mbese ninkuko abantu bakoma amashyi bakoresheje ibiganza.

Bitewe nuko nta gufa na rimwe afite k’urutugu biramworohera cyane guhuriza intuguze mu gatuza ndetse n’ibintu byoroshye kuri we.

Abamukurikira bamubwiraga ku bwinshi ko ibyo akora bitangaje cyane. Corey yavuze ko kuva akiri umwana bakundaga kumusesereza cyane bamuziza ko ari mugufi, afite amenyo ateye nabi ndetse n’umutwe munini cyane, kuri we rero kuri ubu ngo yishimiye uko ateye bitewe nubwo yavukanye ubwo burwayi ngo bitamubuza gukora icyo ashaka.

(Inkuru ya Umuryango.rw)

Leave A Reply

Your email address will not be published.