Agahinda mu rugo kwa Vestine umaze amezi ane gusa ashyingiwe kuri Ouédraogo

1,370
kwibuka31

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, madame Ishimwe Vestine, yaciye amarenga ko yafashe icyemezo cyo gutandukana n’umugabo we, Idrissa Jean Luc Ouédraogo.

Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu rurimi rw’Icyongereza, Vestine yavuze ko abayeho ubuzima atishimiye ndetse amahitamo yagize ari mabi cyane.

Ati:“Uyu munsi ubuzima mbayeho si bwo nahisemo, ndi mu bihe bingoye kandi si byo nkwiye. Ndabizi ko nagize amahitamo mabi mu buzima bwanjye, ariko ntakundi. Imana yemera ko ibintu bimwe bitubaho kugira ngo tubyigiremo, narize bihagije. Nta mugabo uzongera kumbeshya ukundi ngo anyangirize ubuzima.

Uyu mugore wumvikana nk’uwicuza cyane, yavuze ko niyongera kugira amahitamo y’umugabo bazabana, azaba ari uwo azi neza.

Ati:“Ubutaha ninjya guhitamo umugabo tuzabana, azaba ari uwo tuziranye neza, nzi umuryango we ndetse na buri kimwe kuri we. Nta muntu uzongera kunkoresha ukundi.

Ni ubutumwa uyu mukobwa yasangije abamukurikira. Ugenzuye usanga amafoto yose ari kumwe n’umugabo we yamaze kuyasiba kuri Instagram.

Ku rundi ruhande, Vestine ari kubarizwa muri Canada aho yari amaze igihe mu bitaramo bizenguruka mu duce dutandukanye tw’iki gihugu byarangiye mu mpera z’iki cyumweru.

Vestine n’umugabo we bakoze ubukwe ku wa 5 Nyakanga 2025, nyuma y’igihe bimenyekanye ko bari mu rukundo ndetse bari banabanje gusezerana imbere y’amategeko.

Comments are closed.