Agahinda n’umubabaro by’umwana w’umusore wanyoye nzoga yitwa “Kibamba” agahuma

5,004

Umwana w’umusore witwa Kevin amaze imyaka irenga itatu yarahumye nyuma y’uko we na bagenzi babiri banyoye inzoga yitwa “Kibamba”

Kimwe mu bintu bishimisha umubyeyi wagiriwe amahirwe n’umugisha wo kubona urubyaro, ni ukubona abo yabyaye bakura neza, mu bwenge no mu gihagararo, ndetse bakabasha kwibeshaho ubwabo mbere yuko banabeshaho ababyeyi babo, ariko ibi siko byagendekeye umubyeyi w’umwana w’umusore uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 28 witwa Kimonyo Kevin, umwana ugiye kumara imyaka irenga itatu yaragize ubumuga bw’ubuhumyi nyuma y’uko we na bagenzi be banyweye inzoga yahumanye yitwa Kibamba.

Uko byagenze kugira ngo Kevin ahume burundu, na bagenzi be babiri bagapfa bishwe n’iyo nzoga bivugwa ko yari ihumanye.

Mu kiganiro uyu mwana w’umusore witwa KIMONYO Kevin yagiranye n’umunyamakuru Jean Paul wo kuri JALAS TV, mu ijwi ritasohokaga neza kuko usibye kumutera ubuhumyi, iyo nzoga yanamwangije imitsi yo mu muhogo aho amajwi asohokera, bigatuma atabasha kuvuga neza ngo ijwi risohoke ryumvikana, arondaswe n’uyu munyamakuru, uyu musore yavuye imuzi ikibazo yagize ati:”Yari mu kwezi kwa mbere taliki ya 29 Mutarama umwaka wa 2020, mu masaha y’ikigoroba, mbere y’iyo taliki nari muzima, mvuga neza, ndi umusore uvuga neza, narasohotse njya kuri butike kwa Nsabimana, twari batatu tunywa amacupa abiri y’inzoga ya kibamba…”

Uyu musore uteye agahinda n’imbabazi zo kumva byonyine ukuntu avuga ijwi ridasohoka, akaba atanabona akomeza avuga ko agitaha we na bagenzi be bahise baremba, babajyana kwa muganga, avuga ko iwabo bahise bamujyana ku bitaro by’umwami Faisal yamaze guhuma kera, ku bitaro bya Faisal aho yajyanywe bihutiye kumuvoma amaraso bamuteramo andi, mu gihe bagenzi be babiri bo bajyanywe kuri kigo nderabuzima cya Busanza ari naho bahise bagwa muri iryo joro nyine ryo kuwa 29 Mutarama 2020.

Nyina w’uno mwana w’umusore yavuze ko bagerageje kumuvuza ahandi hose ariko biranga kuko imitsi yo mu bwonko iganisha mu maso yaturitse, ibyo rero bikaba bitashoboka ko yongera kubona, yagize ati:”Twagerageje kumujyana ahandi ariko batubwira ko bitashoboka kuko imitsi yaturitse, nta kundi, ubu ni ukwiyakira, iyo nzoga yaramwangije, ngira ngo wabonye ko atabasha no kugenda neza

Ni iki abaganga bemeje ku kibazo cy’iyi nzoga?

Kopi y’ibyemezo bya muganga wavuye uno mwana w’umusore, ivuga ko ino nzoga banyweye yari ihumanye, ikaba ari nayo yateye guturuka kw’imitsi igana mu gihande cy’amaso, bikaba ari nabyo byaviriyeyemo ubuhumyi uno mwana.

Uyu muryango uvuga ko wagerageje kurega Bwana Juvenal nyiri ruganda rwenga iyi nzoga ya “Kibamba” ariko mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge bagiyemo bakanzura ko inzoga abo bana banyweye itari iy’urwo ruganda, ko iyo banyweye yari inyiganano, gusa uyu muryango ukavuga ko wamaze kujuririra kino cyemezo.

Biravugwa ko uyu mugabo Juvenal yigeze gufungwaho ariko nyuma akaza kurekurwa, ikindi kandi ni uko urwo ruganda rwakoraga rwakoraga rudafite icyemezo cy’ikigo kibishinzwe, ahubwo nyuma y’uko inzoga yenga imaze kwica abantu nibwo yahise abona icyangombwa.

Mu Rwanda hari inganda nyinshi cyane zikora inzoga zitandukanye, benshi bakazihimba amazina bahereye ku bukana izo nzoga zifite, hari iziswe muriture, mukubitumwice, mukururajipo, icyuma, nindundongoye, n’andi menshi. Gusa icyo benshi bahuriraho ni uko Leta ikwiye kujya yitaho uburyo izo nzoga zikora, n’ibyos bashyiramo kuko hari abahamya ko izi nzoga zifite uruhare mu mpfu za hato nahato hirya no hino mu gihugu.

Comments are closed.