Ububuligi: Umunyezamu yakuyemo penaliti arishima bimuviramo urupfu

3,187

Umunyenzamu wo mu cyiciro cya karindwi mu gihugu cyo mu Bubiligi yakuyemo penaliti arishima cyane bimuviramo urupfu.

Kuri uyu wa 11 Gashyantare 2023 Umunyezamu witwa Erne Espeel wakiniraga ikipe ya Winkel Sport yashizemo umwuka nyuma y’ibyishimo byinshi byatewe n’uko uyu musore yari amaze gukuramo penaliti mu gice cya mbere cy’uyu mukino, ni amakuru yemejwe n’umuryango we ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ububiligu.

Bivugwa ko uyu musore w’imyaka 25 y’anavuko ikipe ye yari irimo ikina n’indi kipe ya yitwa Westrozebeke nayo yo muri icyo cyiciro, noneho hagati y’umukino, umusifuzi aza gutanga penalti itavuzweho rumwe, ku buryo ikipe y’uyu musore yari igiye kureka gusubira mu kibuga ariko birangira isubiyemo, nyuma rero yuko bagarutse, byarangiye uyu munyezamu akuyemo ino penalty, ikintu cyamushimishje cyane, yitera hejuru akora ama siporo bimwe bizwi nk geselebura (Celebrer).

Amakuru avuga ko nyuma y’akanya gato umukino wakomeje, uyu munyezamu yaje kwikubita hasi kandi ntawumukozeho, ako kanya hahise haza abaganga baramupima basanga yagize ikibazo cy’umutima cyatewe n’ibyishimo birenze uyu musore yagize.

Nyuma yaje kwihutishwa kwa muganga, ari naho yaje kugwa, maze inkuru igeze ku kibuga, byahise biba ngombwa ko uwo mukino uhagarikwa.

Abayobozi b’ikipe ye bavuze ko bashenguwe n’urupfu rw’uyu mwana wari ukiri muto, umuyobozi w’ikipe yagize ati:”Ni agahinda gakabije twatewe n’urupfu rw’umunyezamu wacu, yari akiri muto kuko yari afite n’inzozi zo kugera kure hashoboka, kandi byari kuzamushobokera”

Umunyezamu Erne yinjiye muri ino kipe akiri umwana muto w’imyaka 10 gusa, yari akiri muto kandi afite imbaraga ku buryo benshi bemezaga ko afite ejo heza ukurikije ubuhanga mu izamu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.