Agathe KANZIGA, umugore w’uwahoze ari Prezida w’u Rwanda yitabye ubutabera

7,870
Kwibuka30
Agathe Kanziga w’imyka 78 wahoze ari...

Agathe Kanziga Habyarimana, umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana , kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ugushyingo yagejejwe mu rukiko rw’i Paris kugira ngo abazwe ku ruhare rw’uwahoze ari umujandarume Paul Barril mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kanziga w’imyaka 78, yahamagajwe n’abashinzwe iperereza kugira ngo atange amakuru ku ruhare rwa Barril muri Jenoside yakorewe Abatutsi. U Bufaransa bwanze kumwohereza mu Rwanda ariko bumuha ubuhungiro.

Arimo kubazwa ku isano afitanye na Kapiteni Paul Barril, wahoze ari umujandarume, ubwo u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand.

Aya makuru y’ubucamanza arega uriya wahoze ari umusirikare, akomoka mu birego byatanzwe mu 2013 n’ishyirahamwe rya Survie, ihuriro mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu (FIDH) n’ishami ry’u Bufaransa.

Imiryango itegamiye kuri Leta iramushinja by’umwihariko kuba yarasinye muri Gicurasi 1994, igihe Jenoside yari imaze gukomera, amasezerano y’intwaro ya miriyoni eshatu z’amadorali y’Amerika yagiranye na guverinoma y’agateganyo y’u Rwanda (GIR) igihe Loni yakomanyirizaga Leta y’u Rwanda kukutongera kugura intwaro.

Kwibuka30

Paul Barril icyo gihe yavuganaga n’umuryango wa Habyarimana, cyane cyane umuhungu wa Habyarimana, nk’uko inkuru dukesha AFP ibivuga.

Kanziga ni umwe mu bari abayobozi bo mu ‘kazu’ kateguye kagashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agathe Habyarimana yacumbikiwe n’u Bufaransa ku buyobozi bwa Mitterrand ahabwa n’ibyangombwa bimwemerera gutura muri icyo Gihugu mu gihe ku rundi ruhande hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko yagize uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu Bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuye mu Rwanda ku ya 9 Mata 1994, kuva mu 2008 atangira gukorwaho iperereza ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabajijwe bwa mbere n’abajandarume mu 2010 nk’umutangabuhamya usanzwe. Yongeye kumvwa ku nshuro ya kabiri mu 2016 n’ushinzwe iperereza ari na we wamushyize mu batangabuhamya.

(Src:Umuryango)

Leave A Reply

Your email address will not be published.