Gatsibo: Abana 85 bari barataye ishuri bafatiwe mu isoko basubizwa mu ishuri

7,688
Kwibuka30

Nyuma y’uko amashuri yongeye gusubukura hari aho abana banze guhita basubira yo kuko hari abari baramaze kwishora mu mirimo ibaha amafranga, Mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo, mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 03 Ugushyingo 2020, ubuyobozi bwazindukiye mu mukwabu wo gushakisha abana banze gusubira ku ishuri, bafata abana 85 ndetse bashakisha n’ababyeyi babo basinyira ko nta mwana uzongera kujya mu isoko igihe abandi bagiye kwiga.

Abanyeshuri 85 bafashwe batarajya ku ishuri, bahita basubizwayo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama Musonera Emmanuel, yasobanuye ko muri 85 bafashwe, 60 ari abahungu, 25 ni abakobwa, ndetse ngo abenshi batangiye gusubira mu bigo byabo.

Kwibuka30

Musonera Emmanuel aragira ati “Tumaze kubafata twahise duhamagara ababyeyi babo, ababonetse baraza batwandikira inyandiko bemera ko icyo kintu batazagisubira kandi ikindi bamwe biregura bavuga ko ngo bamwe bari baje gushaka imyambaro y’ishuri, ariko ikigaragara byari imitwe kugira ngo tubababarire”.

Yakomeje agira ati “Noneho bamaze kudusinyira duhamagara abayobozi b’ibigo tubereka intonde z’abana twafashe, abayobozi na bo batubwira ko abo bana koko biga muri ibyo bigo, noneho tubasaba ko bagomba gukurikirana bakamenya ko uyu munsi (04 Ugushyingo) abana baza kuba bageze ku ishuri, twatangiye kuvugana saa moya benshi bambwira ko abana batangiye gusubira mu bigo byabo”.

Musonera arakomeza agira ati “Nta n’uwigeze avuga ko wenda byaba byatewe n’ubushobozi buke kuko n’ubundi abana bacu benshi bigira ubuntu, n’abo twafataga babeshyaga ko ari abari bagiye kugura imyambaro y’ishuri nta n’umwe wavugaga ko batagiye kwiga kubera ubushobozi buke, icya kabiri n’abigira mu mashuri y’imyaka icyenda (9) y’ibanze n’abandi biga babayo abenshi bari barishyuye, icyari gisigaye ni ukugenda bakigira ku mafaranga basize bishyuye noneho bazongere gutumwa ay’ikindi gihembwe ariko bari ku ishuri”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo Musonera Emmanuel, akomeza asobanura ko ikibazo cy’abana bafatiwe mu isoko kandi bagenzi babo basubiye ku ishuri, cyatewe n’uko abana bari bamaze iminsi bariraye kubera ibibazo igihugu cyarimo bya coronavirus, ubuyobozi bubonye ko n’ababyeyi basaga n’abatereye iyo, bwiyemeza kubihagurukira.

Leave A Reply

Your email address will not be published.