Agathon RWASA watsinzwe amatora yahakanye ibyayavuyemo avuga ko agiye kugana inkiko

11,003
Kwibuka30

Agathon RWASA umwe mu bakandida bahabwaga amahirwe yo kwegukana amajwi menshi ntiyemeye ibyatangajwena CENI akavuga ko agiye kugana inkiko

Nyuma y’aho komisiyo ishinzwe gutegura amatora mu gihugu cy’u Burundi CENI itangarije ibyavuye mu matora y’ugomba gusimbura prezida NKURUNZIZA PIERRE, amatora yabaye kuri uyu wa 20 Gicurasi, uyu munsi nibwo hashyizwe ahagaragara ibyayavuyemo. Imibare yatanzwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2020, CENI yatangaje ko ishyaka CNDD-FDD ryari rihagarariwe na General Evariste NDAYISHIMIYE ariryo ryaje imbere n’amanota 68.72% rikurikirwa na CNL rya Agathon RWASA ryagize amajwi 24.19%. Nyuma yuko amajwi ashyizwe hanze, Bwana Agathon RWASA yahaye ikiganiro gito BBC avuga ko atemera na gato imibare yatangajwe na CENI.

Agathon RWASA agiye kugana inkiko nyuma yo gusanga yibwe amajwi

Kwibuka30

Mu kiganiro yahaye BBC, Bwana Agathon yagize ati:”…twaze ibyavuye mu matira, twibwe ku manywa y’ihangu, tugomba kugana inkiko, iz’I Burundi nizitaturenganura, tuzitura inkiko z’umuryango w’ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba…” Bwana Rwasa yakomeje avuga ko we n’abarwanashyaka be bahohotewe ndetse bakicwa. Yagize ati:”…twarahohotewe, twarakubiswe, twarafunzwe, turicwa, …ibi bagaragaje uyu munsi nibyo bifuzaga n’ubundi”

Ku munsi w’ejo Bwana Agatho RWASA yari yatangaje ko ishyaka rye ari ryo ryegukanye intsinzi. Biteganijwe ko Prezida watowe azarahira ku italiki 20/08/2020.

Evariste ndayishimiye yari umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD

Benshi basanga Evariste NDAYISHIMIYE atazabasha guhindura byinsi ku murongo wa PierreNKURUNZIZA kuko usanga n’ubundi ibitekerezo byabo ari bimwe. Umwe mu barundi batuye mu murwa mukuru wa Bujumbura batubwiye ko nubundi bise ari bamwe nta tandukaniro, Ilunga NDIKURIYO Yagize ati:”…nubundi Evariste ni indi shusho ya Peter, nawe azakomeza umurongo wo kutavugirwamo, no kurwanya abatavuga rumwe nawe, urebye nta kintu kinini kizahinduka, ariko ntawamenya, dutegereze”

Leave A Reply

Your email address will not be published.