Akarere ka NYAMAGABE niko kayoboye mu kugira abagabo benshi badasiramuye

23,192

Mu Rwanda Akarere ka Nyamagabe niko Karere kayoboye utundi twose mu kugira umubare munini w’abagabo badasiramuye.

Mu gihe bamwe bafata igikorwa cyo gusiramurwa nk’isuku, ndetse bumwe mu bushakashatsi bwagaragaje ko hari mahirwe atari munsi ya 60% yo kutandura SIDA ku mugabo wisiramuje. Kugeza ubu mu Rwanda, igikorwa cyo kwisiramuza cyari kimaze kujya mu mitwe ya benshi mu Rwanda, cyane ko Minisiteri y’ubuzima imaze igihe ikangurira rubanda kwisiramuza, ariko nubwo bimeze bityo, imibare y’abitabira icyo gikorwa ntihagije nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza.

Umwe mu bagabo wabashije kuvugana n’umushakashatsi yavuze ko igikorwa cyo gusiramurwa kitamureba kuko we atari umusiramu kandi akaba adashaka guhindura imiremere Imana yamuhaye.

Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage n’ubuzima (RDHS ) bugaragaza ko abagabo bafite imyaka 15-49, abagera kuri 56% basiramuye, muri bo 51% basiramuwe n’abaganga mu gihe 3% basiramuwe n’abahanga gakondo cyangwa abandi. Ubaze kuva ku myaka 15-59 ni 52.5%.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko Intara y’Amajyepfo ariyo ifite umubare muto w’abagabo basiramuye ku rugero rwa 41.4%, umujyi wa Kigali ukayobora, ifite abagabo benshi basiramuye bangana na 72.4%, ukurikiwe n’Intara y’Uburengerazuba ifite 62.6%, Uburasirazuba ni 56.3%, Amajyaruguru ni 49.8%.

Mu madini, idini rya Islam niryo rifite umubare munini w’Abasiramuye ku rugero rwa 90.7%, Abaporotesitanti ni 57%, Abadivantisiti ni 57.2%, Abahamya ba Yehova ni 57%, Abatagira idini babarizwamo ni 47.5%.

Dore uko Uturere dukurikirana mu kugira umubare munini w’abagabo badasiramuye:

Akarere ka Nyamagabe

Akarere ka Nyamagabe ni kamwe mu turere tugize Intara y’Amajyepfo, kagizwe n’imirenge 17, kari ku buso 1090 Km2, gatuwe n’abaturage 374,098 (Abagabo ni 183,380 n’abagore 190,790).

Ni ko karere ka mbere gafite abagabo benshi badasiramuye nk’uko RDHS ibigaragaza. Gafite abagabo 25% gusa basiramuye. Bivuze ko nibura mu bagabo 100 bari hamwe haba harimo 25 gusa basiramuye.

Akarere ka Ngororero

Ngororero ni akarere tugize intara y’Uburengerazuba, Ngororero igizwe n’Imirenge 13, Utugari 73 ndetse n’midugudu 419.

Aka karere gatuwe n’abaturage bagera kuri 333,723; k’ubucucike bw’abaturage 493 kuri kilometero kare (km2).

Akarere ka Ngororero ni aka kabiri mu dufite abagabo benshi badasiramuye, aho abagera kuri 30%, ari bo bonyine gusa basiramuye. Bivuze ko mu bagabo 100 haba barimo 70 badasiramuye.

Akarere ka Nyaruguru

Akarere ka Nyaruguru kari mu Ntara y’Amajyepfo kakaba kagizwe n’Imirenge 14 ifite utugari 72 n’imidugudu 332. Gahana imbibi n’Akarere ka Nyamagabe, Huye, Gisagara, Igihugu cy’u Burundi na Pariki ya Nyungwe.

Ni akarere ka gatatu mu dufite abagabo benshi badasiramuye, aho abasiramuye bangana na 35% gusa. Mu buryo bworoshye, mu bagabo 100 ba Ngororero haba harimo 35 gusa basiramuye.

Akarere ka Gisagara

Akarere ka Gisagara ni kamwe mu turere 30 tugize Igihugu cy’u Rwanda. Gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, mu majyepfo yayo. Mu majyepfo n’iburasirazuba gahana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, mu majyaruguru gahana imbibi n’Akarere ka Nyanza naho iburengerazuba kagahana imbibi n’Uturere twa Nyaruguru na Huye. Kagizwe n’Imirenge 13, Utugari 59 n’Imidugudu 524.

Aka karere gatuwe n’abaturage 380,164. Mu bagabo bagatuye abasiramuye ni 39% gusa, aho nibura mu bagabo 100 harimo 39 gusa basiramuye. Ni aka kane mu kugira abagabo benshi badasiramuye mu gihugu.

Akarere ka Ruhango

Akarere ka Ruhango gatuwe n’abaturage 357,028, bari mu ngo 86803, barimo abagabo 178,353 n’abagore 178,675. Ubuso bw‘Akarere ka Ruhango bungana na km2 626.8 ni ukuvuga abaturage 568 kuri km2

Mu bagabo batuye Akarere ka Ruhango bari hagati y’imyaka 15-49, harimo 40% basiramuye gusa. Mu buryo bworoshye, mu bagabo 100 bo muri Ruhango haba harimo 40 gusa basiramuye. Ni aka gatanu mu gihugu mu kugira abagabo benshi badasiramuye.

Akarere ka Muhanga

Akarere ka Muhanga ni kamwe mu Turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo, kagizwe n’imirenge 12, Utugari 63 n’Imidugudu 331. Akarere ka Muhanga gafite ubuso bwa Km² 647,7 gatuwe n’abaturage bangana na 357.904. Akarere ka Muhanga gatuwe n’abaturage 552 kuri Km².

Mu bagabo batuye Akarere ka Muhanga bari hagati y’imyaka 15-49, harimo 40% gusa basiramuye. Bivuze ko mu bagabo 100 haba harimo 60 badasiramuye. Ibi bituma kaba akarere ka gatandatu gafite abagabo benshi badasiramuye.

Akarere ka Nyanza

Akarere ka Nyanza gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, ni aka karindwi mu dufite abagabo benshi badasiramuye nk’uko RDHS ibigaragaza. Abagabo basiramuye muri aka karere ni 41% gusa.

Mu turere turindwi dufite abagabo benshi badasiramuye harimo dutandatu two mu ntara y’Amajyepfo. Ku rwego rw’intara abasiramuye ni 41%, Kamonyi niyo ifite benshi bangana na 55%, Nyamagabe niyo ifite bake bangana na 25%. Ugereranyije RDHS ya 2014/2015 n’iya 2019/2020, ijanisha ry’abagabo basiramuye mu ntara yose ryavuye kuri 17% rigera kuri 41%.

Akarere ka Gakenke

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda. Gafite ubuso bungana na 704.06 Km2; Imirenge 19; utugari 97 n’imidugudu 617. Gatuwe n’abaturage 382, 932 ubucucike bw’abaturage (Population density) ni 540 kuri Km2 imwe. Abagore 193, 041 (50.4%), Abagabo 189,891( 49.6 %).

Mu Ntara y’Amajyaruguru yose Akarere ka Gakenke ni aka mbere mu kugira abagabo benshi badasiramuye kakaba aka munani mu gihugu cyose, aho abagabo basiramuye ari 41%.

Akarere ka Rulindo

Akarere ka Rulindo gafite ubuso bungana na 567 Km2; Imirenge 17; utugari 71 n’imidugudu 494. Akarere ka Rulindo gatuwe n’Abaturage 337,820. ubucucike bw’abaturage (Population density) ni 596 kuri Km2 imwe. Abagore 207,830, Abagabo 129,990.

Mu bagabo bagatuye bafite imyaka 15-49, abagera kuri 47% gusa nibo basiramuye abandi 53% ntabwo basiramuye. Ibi bituma kajya ku mwanya wa cyenda mu kugira abagabo benshi badasiramuye mu Rwanda.

Gatsibo, Burera na Gicumbi

Uturere twa Gatsibo, Burera na Gicumbi dusangiye umwanya wa 10 mu kugira abagabo benshi badasiramuye. Muri utu turere, abagabo 48% bonyine nibo basiramuye.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere gafite abagabo benshi basiramuwe ni abo mu Karere ka Rwamagana bangana na 64%, mu gihe Gatsibo ni ko karere gafite abagabo bake bisiramuje mu Burasirazuba bangana na 48%, gakurikirwa n’akarere ka Ngoma na Bugesera buri kamwe gafite 55%.

Intego ya RBC yari ugusiramura byibuze abagabo ibihumbi magana ane (400.000) bafite imyaka 15 – 19 buri mwaka ariko iyi gahunda yaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cy’icyaduka cya Covid-19.

Ibyo wamenya ku Kwisiramuza n'akamaro kabyo – KigaliHit.rw

Comments are closed.