Nyanza: Umuyobozi muri College Maranatha yakubise umunyeshuli amumena ingoma y’ugutwi

19,999
Kwibuka30
Nyanza: Umuyobozi wa Dasso yakubiswe umuhini mu mutwe n'abakekwaho  kwenga kanyanga - #rwanda #RwOT

Mu kigo cy’amashuli cya College Maranatha umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (Animateur) ari mu maboko y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB nyuma yo gukubita umunyeshuli akamumena ingoma y’amatwi(Tympa).

Mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana mu kigo cy’ishuri cyitwa College Maranatha haravugwa inkuru y’umuyobozi ushinzwe imyitwarire (Animateur) witwa MUPENZI Paul ari mu maboko y’ubugenzacyaha guhera kuri uyu wa gatatu taliki ya 16 Werurwe 2022 nyuma y’aho akubise urushyi rwo mu gutwi umwana w’umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu witwa Simba Robert bikaba bivugwa ko uwo mwana yaba yarababaye cyane ku buryo ingoma y’ugutwi (Tympa) ishobora kuba yaramenetse.

Ano makuru y’itabwa muri yombi y’uno muyobozi yemejwe n’umuyobozi w’icyo kigo cya College Maranatha Bwana Jean Paul KAYITARE ubwo yavuganaga n’umunyamakuru wa Indorerwamo.com ukorera mu Karere ka Nyanza. Yagize ati:”Nibyo koko umukozi wacu Animateur ari mu maboko y’ubugenzacyaha kubera ko akekwaho icyaha cyo gukubira umunyeshuri wo mu mwaka wa gatatu, ibindi byose wabibaza muri RIB jye ntacyo narenzaho kuko naba ndi kwica iperereza”

Bwana KAYITARE yirinze kugira ikindi arenzaho n’ubwo bwose bamwe mu banyeshuri bavuga ko yabigizemo uburangare kuko iyo yemera ko umwana ajyanwa kwa muganga ubu nta kibazo kiba gihari, kandi koko kugeza ubu Diregiteri yakomeje kuvuga ko ibyo kuba umwana yarakubiswe atabizi, ko RIB yonyine ariyo izabigaragaza.

Haravugwa uburangare bw’ubuyobozi no gushaka gupfukiranya ikibazo.

Umwe mu banyeshuli wiga muri icyo kigo ariko utarashatse ko amazina ye ajya hanze kubera umutekano we, yatubwiye ko uwo munyeshuli yari amaze iminsi yarakubiswe ariko ubuyobozi bugakomeza kubihisha kugeza ubwo uburwayi bw’umwana bwakomeye, umwana agatangira kuzana amashyira mu gutwi. Uwo mwana yagize ati:”Yari amaze iminsi arwaye, ariko bakamubuza kubibwira iwabo, twumvise ko animateur ngo bamuhaye weekend tugira ngo ni ibyo azira, iyo yitabwaho mbere byari koroha”

Umuyobozi wa College Maranatha aremeza ko umukozi we ari mu maboko ya RIB kuko akekwaho gukubita umunyeshuri.

Kwibuka30

Amakuru dufite ni uko ababyeyi b’umwana bamenye amakuru ko umwana yarwaye, bihutira kujya i Nyanza, ubuyobozi bw’ishuri bumaze kumenya ko ababyeyi baje kureba umwana wabo wari urembeye aho, bwategetse umuganga w’ikigo kwirukankana umwana kwa muganga, ndetse bikavugwa ko kuri uwo munsi nyine aribwo umuyobozi w’ikigo Bwana J.Paul Kayitare yahise ajyana ikirego kuri RIB station ya Busasamana, ariko asanga ababyeyi b’umwana nabo bahageze babanza gutegeka ko umwana akurwa ku kigo nderabuzima maze agasuzumirwa ku bitaro, ubwo ni nabwo hafashwe umwanzuro wo gufata uwo mu animateur ngo aze asobanure iby’icyo kibazo.

Kugeza ubu amakuru ariko tudafitiye gihamya, aravuga ko basanze umwana ashobora kuba yaragize ikibazo cya tympa.

Twashatse kumenya niba umwana ari kubasha gukora ibizami by’igihembwe cya kabiri, ariko abayobozi b’ikigo banga ko umunyamakuru amureba, ariko bamwe mu banyeshuri baravuga ko uwo mwana atari gukora ibizami kubera ubwo burwayi.

Si ubwa mbere ibibazo nk’ibi bivuzwe muri kino kigo cya COLLEGE MARANATHA kugeza ubu kiri mu maboko ya kaminuza ya UNILAK kuko n’umwaka ushize umuyobozi wayoboraga icyo kigo yavuzwe mu kibazo cyo guhohotera umwana w’umunyeshuri nyuma y’uko yari amaze kumenya ko atwite, biravugwa ko yamubitse ahantu hameze nk’uburoko kugeza ubwo ubuyobozi bwatabaye.

Abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu ibibazo nk’ibi bivugwa ku kigo cy’ishuri giherereye mu mujyi rwagati kandi kuri kaburimbo, ikigo cyegereye ubuyobozi bw’icyicaro cy’Intara, mu birometero bike cyane ugana aho Akarere n’Umurenge bikorera ariko ntihagire umuyobozi n’umwe mu nzego z’ibanze umenya ikintu nk’icyo kirebana n’ubuzima bw’umwana. Ibi tubishingiye ku kuba twaragerageje kubaza Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (Vice mayor affaires Sociales) ariko akavuga ko ayo makuru atayazi, mu gihe ikibazo cyari kimaze iminsi ibiri kiri muri RIB ndetse n’uwo muyobozi (Animateur) yaramaze gutabwa muri yombi.

College Maranatha ikigo kiri mu maboko ya UNILAK gishobora guheesha amanota make Akarere.

Bamwe bakavuga ko ibi bintu bishobora guhesha amanota make Akarere ka Nyanza mu gihe wabonaga ubuyobozi bukora ibishoboka byose ngo Akarere kajye ku isonga mu iterambere ry’umuturage kandi kabashe kwesa imihigo kaba karasezeraniye abaturage.

Kugeza ubu rero, biravugwa ko Animateur akiri mu maboko ya RIB mu gihe hagitegerejwe ibisubizo bya muganga.

Comments are closed.