“Akaruta akandi karakamira” FERWAFA yemeje ko Rayon Sport izakina 1/8 na Intare FC

3,946
Kwibuka30

Akanama k’ubujurire muri FERWAFA kamaze gutangaza ko ikipe ya Intare FC na Rayon Sport zigomba gukina umukino wa 1/8 mu guhatanira igikombe cy’amahoro.

Abanyarwanda baciye umugani ngo “Akaruta akandi karakamira“, umugani usa n’undi wo mu rufaransa ugira uti LES GRANDS POISSONS MANGENT LES PETITS POISSONS, ino migani yombi ikaba iganisha mu kuvuga ko ijambo ry’umunyembaraga buri gihe ryumvwa ndetse rigahabawa agaciro.

Ibi tubivuze kuko nyuma y’impaka nyinshi z’urudaca, akanama k’ubujurire ka federasiyo nyarwanda y’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA kamaze guca impaka zari zimaze igihe mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, kanzura ko ikipe ya Intare FC igomba kwemera ikazakina umukino wa 1/8 wo kwishyura mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka wa 2023.

Kwibuka30

Ibi bibaye nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sport yari imaze gusezera muri iri rushanwa nyuma y’umukino wa mbere wahuje aya makipe yombi mu Karere ka Muhanga birangira Rayon Sport itahanye amanota atatu, mu ijwi rya perezida wa Rayon Sport Jean Fidele, yavuze ko ikipe ya Rayon sport isezeye mu gikombe cy’amahoro kubera akavuyo karangwa muri iryo rushanwa, ariko nyuma gato, ikipe ya Rayon sport ivuga ko imaze kwisubiraho ku cyemezo yari yafashe, ko yemeye kugaruka mu irushanwa, ibintu bitakiriwe neza n’ikipe ya Intare FC yavuze ko idashobora kongera gukina na Rayon Sport kuko yasezeye, ko ahubwo iri kwitegura kuzakina n’ikipe ya Police FC mu cyiciro gikurikiyeho cya 1/4, ibintu byateje impaka kugeza kuri uyu wa kabiri ubwo bitangarijwe ko izo mpaka zigomba guhagarara ikipe ya INTARE FC ikemera kongera guhura na Rayon Sport FC zombi zikishakamo izakina umukino wa 1/4.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’ikipe ya Intare Fc ntiburagira icyo buvuga kuri iki cyemezo, gusa igihari ni uko abayobozi b’amakipe yombi bari bamaze igihe bari mu biganiro bitagize icyo bivamo, ndetse Katibito utoza akanayobora ikipe ya Intare FC aherutse kumvikana avuga ko n’ubwo yafatirwaho imbunda adashobora kongera gukina na Rayon sport kubera ko yikuye mu irushanwa.

Igikombe cy’AMAHORO ni kimwe mu bikombe bikomeye bitegurwa na FERWAFA kuko ucyegukanye ariwe ahagararira igihugu mu marushanwa ya confederations cup ku mugabane wa Afrika, bityo rero Rayon Sport ikaba itari ikwiriye gukomeza gukina imikino yo gusezera muri iryo rushanwa kuko kuri ubu bigoranye ko yatwara igikombe cya championnat y’igihugu ubonye ikinyuranyo cy’amanota ari hagati ye na APR FC iri ku mwanya wa mbere.

Leave A Reply

Your email address will not be published.